AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Nyanza: Umuturage yafatiwe mu cyuho aha ruswa umukozi wa RIB

Nyanza: Umuturage yafatiwe mu cyuho aha ruswa umukozi wa RIB
8-02-2020 saa 22:22' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2996 | Ibitekerezo 1

Umugabo witwa Hakizimana Aloys yafatiwe mu cyuha agerageza guha ruswa y’ ibihumbi 40 umukozi w’ urwego rw’ubugenzacyaha RIB.

Byabereye mu murenge wa Nyagisozi saa munani z’amanywa kuri uyu wa 8 Gashyantare 2020.

Hakizimana utuye mu mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rugangazi yagerageje guha ruswa umukozi wa RIB witwa Ndahimana Frodouard, ahita afatirwa mu cyuho.

Uyu HAKIZIMANA Aloys yari atanze aya mafaranga mu rwego rwo gufunguza uwitwa TUYISENGE Pascal ufunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa uwitwa NTABANGANYIMANA Gerard w’imyaka 28. Tuyisenge yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuwa 06/02/2020.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo CIP Twajamahoro Sylvestre aganira na UKWEZI yemeje aya makuru avuga ko Hakizimana ukekwaho gutanga ruswa y’ibihumbi 40 afungiye kuri sitasiyo ya Nyagisozi mu gihe iperereza rikomeje.

CIP Twajamahoro yaboneyeho gusaba abaturarwanda gukurikiza ibiteganywa n’amategeko birinda gutanga ruswa.

Yagize ati “Turasaba abaturage kwirinda kwishora mu ngso mbi, cyane cyane birinda gutanga ruswa. Bage bareka niba hari uwafatiwe mu cyaha amategeko yubahirizwe”.

Ingingo ya 641 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ibihano kuri ruswa ari igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
iradukunda aimable Kuya 13-02-2020

ibifi bikini byo kobidafatwara burigihe tubona abatangaga utunote duke ariko abamamillions wapi

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...