AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyanza : Babiri barimo umukobwa bafatanywe ibicuruzwa bya magendu bari bakuye muri DRC

Nyanza : Babiri barimo umukobwa bafatanywe ibicuruzwa bya magendu bari bakuye muri DRC
1er-03-2021 saa 09:09' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3380 | Ibitekerezo

Abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana bafashe uwitwa Ukwigize Daniel w’imayaka 44 na Ndayiragije Milliam w’imyaka 28, bari bafite ibicuruzwa bya magendu y’ibitenge 465, ikarito irimo litiro 5 za divayi n’ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi.

Aba bantu bafashwe ku wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021 ahagana saa munani z’amanywa, bari batwaye biriya bicuruzwa mu modoka ifite Pulake 9792AB22 yo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari naho bari bakuye ibyo bicuruzwa ahitwa i Bukavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafashwe ubwo abapolisi bari mu kazi, bahagaritse imodoka bayisatse bayisangamo biriya bicuruzwa.

SP Kanamugire yagize ati” Bariya bantu ubundi ni abo mu Karere ka Rusizi ariko ibicuruzwa bari babikuye i Bukavu muri Congo. Baraje bageze mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana abapolisi barabahagarika barabasaka basanga mu modoka bafitemo ibitenge 465 bidasoreye, litiro 5 za divayi n’ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi byose batabitangiye imisoro.”
SP Kanamugire yavuze ko ibyo bicuruzwa byari ibya Ndayiragije Miliam, Ndayiragije avuga ko yari agiye kubiranguza mu bacuruzi bo mu Karere ka Ngororero naho Ukwigize Daniel we yari yamuhaye akazi ko kumutwara.

Yagize ati “Abapolisi bamaze kubona ukuntu bimwe muri biriya bicuruzwa bari babihishe munsi y’intebe bagize amacyenga ko ari magendu, Ndayiragije bamusabye imisoro y’ibyo bicuruzwa yerekana inyemezabwishyu y’ibitenge 462 naho ibindi bitenge 465 ntabwo yari yabisoreye. Ibizingo 25 by’insinga ndetse na divayi nabyo ntabwo byari byasorewe.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye abantu kwirinda ubucuruzi bwa magendu kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko ariko abibutsa ko abakora ibyo baba basubiza inyuma Igihugu.

Ati “Ni kenshi abaturarwanda cyane cyane abacuruzi basobanurirwa ko imisoro ariyo yubaka Igihugu bityo bagakangurirwa gusorera ibicuruzwa byabo kandi bagasorera ku gihe kandi bakirinda magendu. Niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda itazahwema kugenzura no kurwanya ubucuruzi bwa magendu ariko tunakangurira abaturage kujya baduha amakuru y’aho babonye ibicuruzwa bya magendu.”

Imodoka n’ibicuruzwa byahise bijyanwa ku biro by’ ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu riherereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA