AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyamagabe : Umucuruzi w’akabari yatawe muri yombi nyuma yo gukomeretsa umwana ngo yamwibye inyama

Nyamagabe : Umucuruzi w’akabari yatawe muri yombi nyuma yo gukomeretsa umwana ngo yamwibye inyama
25-06-2020 saa 10:05' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2256 | Ibitekerezo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe yataye muri yombi umugabo witwa Kalinda Vincent ufite akabari, akekwaho gukubita no gukomeretsa umwana w’imyaka 15. Uyu mwana ngo yaba yarakubiswe azira ko yibye inyama muri aka kabari.

Iki cyaha cyabereye mu mudugudu wa Gitaba, Akagari ka Kigeme, Umurenge wa Gasaka, akarere ka Nyamagabe kuri uyu wa 24 Kamena 2020.

Mukuru w’uyu mwana wakubiswe yabwiye UKWEZI ko uyu mwana yakubiswe ubwo yari kumwe na nyina bagiye kwikorera imishingirizo nyina yinjiye mu masaka agiye guca imigozi yo guhambiriza ibi biti.

Ngo umwana Kalinda Vincent n’umukozi we bahise bamutwara baramujyana agaruka yakubiswe ndetse yanabyimbye ku jisho kuko bigaragara mu ifoto uyu mwana yafotowe.

Uyu mwana wakubiswe yitwa Nkurunziza Simon, mukuru we yagize ati “Bamukubise bavuga ngo yabibye inyama”.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri twitter yatangaje ko yamaze guta muri yombi Kalinda Vincent ukekwaho gukubita no gukomeretsa Nkurunziza Simon ndetse ko afungiye kuri sitasiyo ya Gasaka mu karere ka Nyamagabe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA