AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyagatare : Ikigo cy’amashuri cyatewe n’abajura biba mudasobwa nyinshi banica umuzamu

Nyagatare : Ikigo cy’amashuri cyatewe n’abajura biba mudasobwa nyinshi banica umuzamu
2-07-2019 saa 09:24' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5456 | Ibitekerezo

Mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuwa Kabiri, abantu bataramenyekana bateye urwunge rw’amashuri rwa Rwisirabo ruherereye mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare, biba ibikoresho birimo mudasobwa banica umuzamu usanzwe arinda umutekano kuri icyo kigo

Aya makuru yemejwe na Mbabazi Modeste, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi. Yavuze ko abateye iki kigo batamenyekanye ndetse ko amakuru y’ubu bugizi bwa nabi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Mbabazi Modeste avuga ko bigaragara ko umuzamu wishwe yakubiswe ikintu mu mutwe, naho ku bijyanye n’ibyibwe ngo ni mudasobwa 50 ndetse n’ibyuma bizwi nka Projectors bibiri. Ngo nyuma yo kwica umuzamu abo bagizi ba nabi bahise bica ingufuri y’icyumba ibyo bikoresho byari bibitsemo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha avuga ko ubu hatangiye iperereza kugirango hashakishwe amakuru ajyanye n’ababa bakoze ubwo bujura bakanica umuzamu wacungaga umutekano kuri icyo kigo cy’amashuri.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA