AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Nyabugogo: Inzu y’ Ubucuruzi yo ku Mashyirahamwe yafashwe n’ inkongi hangirikiramo byinshi

Nyabugogo: Inzu y’ Ubucuruzi yo ku Mashyirahamwe yafashwe n’ inkongi hangirikiramo byinshi
6-08-2019 saa 06:32' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3928 | Ibitekerezo

Ahagana mu ma saa munani z’ ijoro inzu y’ ubucuruzi yo ku Mashyirahamwe yafashwe n’ inkongi y’ umuriro hangirikiramo byinshi mu bicuruzwa byiganjemo za matora.

Iyi nkongi yatangiye saa munani z’ ijoro ryo kuri uyu wa 5 Kanama rishyira tariki 6 Kanama 2019.

Hari amakuru avuga ko mu bishobora kuba byangiritse harimo n’ ishami rya banki populaire rikorera muri iyi nzu iherereye mu murenge wa Kimisagara akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, gusa aya makuru nta rwego rubishinzwe rurayemeza.

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba yabwiye UKWEZI ko inkongi itamaze umwanya munini kuko ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise rihagera.

Iyi nzu yo ku Mashyirahamwe ikunze kuba irimo abantu benshi gusa kuko iyi nkongi yabaye nijoro nta bantu benshi bari muri iyi nzu. Nta muntu wagiriye ikibazo muri iyi nkongi.

Meya Kayisime ati "Nta muntu wahiriyemo ariko ibintu byo byangiritse ninabyo bakireba kugira ngo bahuze imibare. Ibyahiye biratandukanye kuko amazu yahiye aratandukanye ntabwo ari umuryango umwe baracyakora iperereza ngo bahuze imibare"

Yakomeje agira ati "Inkongi yatangiye nka saa munani n’ igice. Baracyakora iperereza nyuma y’ iperereza nibwo twamenya umubare w’ imiryango yahiye, ibyahiriyemo ni ibiki? Kuko ni inkongi yatewe na gaze. Inkongi ntabwo yatinze kuko Polisi ishinzwe kuzimya inkongi yahageze ihita itabara".


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...