Dr Francis Habumugisha wakatiwe n’ urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gufungwa iminsi 30 y’ agateganyo, akaba aherutse gushyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga yibereye I Paris yibasiye itangazamakuru avuga ko riri kumuharabika.
Mu biganiro yagiranye n’ abamukurikira ku rubuga rwa Twitter ku munsi w’ ejo Dr Francis(umuyobozi wa Good Rich TV yagaragaje ko yasabye imbabazi uwo yakoreye icyaha akazihabwa, nyamara uwo avuga ko yamuhaye imbabazi niwe wajyanye ikirengo mu butabera.
Yagize ati “Dear imbabazi nazihawe ikirego kitaratangwa ndetse ari nabwo narihaga ibyo nangije gusa nyuma ntungurwa n’ ikirego. Naho Ubutabera ndabwubaha cyane naniteguye kwitaba mu rukiko nkaburana ntegereje ko urukiko rumpamagara kuburana mu mizi”.

Mu iburanisha ku ifungwa n’ ifungurwa ry’ agateganyo urukiko rw’ ibanze rwa Nyarugenge rwarekuye by’ agateganyo Dr Francis kugira ngo akurikiranywe adafunze kuko yari yatanze ingwate. Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe n’ umwanzuro w’ urukiko rw’ ibanze bujuririra urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwo rutegeka ko Dr Francis uregwa kuba mu kwezi kwa 7 yarakubise umukobwa witwa Kamali Diane akanamumera telefone hakaba hari n’ amashusho yafashwe na CCTV abigaragaza afungwa iminsi 30 y’ agateganyo mbere y’ uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.
Umwanzuro w’ urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ntabwo washyizwe mu bikorwa kuko magingo aya Dr Francis yibereye mu Bufaransa nk’ uko aherutse kubigaragariza ku rubuga rwa Twitter ashyiraho ifoto ye ari I Paris.

Ku rubuga rwa Twitter batangiye kwibaza uburyo umuntu ushakishwa n’ubutabera yasohotse igihugu akanigaragaza nk’aho nta cyabaye.
Minisitiri w’ ubutabera akaba n’ intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye avuga ko Dr Francis Habumugisha ava mu Rwanda yanyuze inzira za panya.
Minisitiri Busingye yavuze ko uwo mugabo yanyuze mu nzira zitemewe kuko ari ku rutonde rw’abatemerewe gusohoka mu gihugu.
Yagize ati “Urukiko rwategetse ko Habumugisha afungwa by’agateganyo. Ari ku rutonde rw’abinjira n’abasohoka batemerewe gusohoka. Yasohotse igihugu anyuze mu nzira za Panya. Yarahunze, igihe n’igihe azagezwa imbere y’ubutabera.”
Dr Francis arashinja itangazamakuru kumuharabika
Uyu munyemari ufite n’ impamyabumenyi y’ ikirenga (Doctorat) yandikiye Minisitiri Busingye kuri twitter agaragaza ko ari umwere ko ahubwo itangazamakuru riri kumuharabika ati “Dear Hon.Minister @BusingyeJohns ,iyo umuntu ataraburana ngo ahamwe n’icyaha aba akiri umwere ariko nimureba kuri twitter na medias zimaze amezi 2 hari agatsiko k’abantu bishinze kunshinja ibyaha,kuntuka,kumparabika bakoresha Medias kandi ikigenderewe ari ukunkura ku isoko”.

Mu mbwiraruhame z’ abayobozi bakuru b’ u Rwanda hakunze kugarukamo ubutumwa buvuga ko ibyaha nshinjacyaha bidasabirwa imbabazi ngo abantu biyunge. Ubu butumwa ahanini butangirwa ku cyaha cyo gusambanya abana.
Nkuyu wiyise Ngwino kuki wivanga mubyo utazi, uyu Francis yagaragaje number z’uwo biyunze ahari mubaze rero. Ikindi koko kugeza ubu ntarahamwa nicyaha