AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mutsindo byavugwaga ko yashimuswe arakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba

 Mutsindo byavugwaga ko yashimuswe arakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba
23-11-2020 saa 18:16' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 6144 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rufite mu maboko yarwo Mitsindo Viateur w’imyaka 39 ukekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba, mu gihe byari bimaze iminsi bitangazwa n’abarwanya leta ko yashimuswe.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B Thierry yabwiye UKWEZI ko uyu mugabo atigeze ashimutwa cyane ko n’ikimenyimenyi byatangajwe aho aherereye n’ibyaha akurikiranyweho.

Ati “Ntabwo yashimuswe, urujijo ruveho ko yashimuswe, arafunzwe akurikiranyeho kuba akorana n’imitwe y’iterabwoba, ibndi bizamenyekana mu iperereza riri gukorwa.”

Murangira avuga kandi ko “Ubutumwa rusange ni uko abantu birinda abashora mu bintu ibyo aribyo byose cyangwa abashishikariza kujya mu migambi mibi itubaka.”

RIB itangaza ko uyu mugabo usanzwe afite umugore n’abana bane akimara gufatwa, umuryango we wahise ubimenyeshwa ndetse na nyir’ubwite amenyeshwa uburenganzira bwe yemererwa n’amategeko burimo kwihitiramo umwunganizi mu mategeko.

Amakuru avuga ko Mutsindo wari utuye mu Murenge wa Nyarugunga, asanzwe akora ibijyanye no gutoza abana mu mikino ngororamubiri (Acrobatie).

Kuva mu cyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hakwiriye amakuru avuga ko yaburiwe irengero, ndetse benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bandika ku mbuga nkoranyambaga ko yashimuswe.

Itegeko ryo mu 2018 rijyanye no kurwanya ibyaha by’iterabwoba risobanura ko umuntu uba cyangwa wemera kuba mu mutwe w’iterabwoba cyangwa ugira uruhare mu bikorwa by’umutwe w’iterabwoba cyangwa ukora ikintu cyose cyongerera ubushobozi undi mutwe w’iterabwoba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20.

Uyu mugabo akurikiranyweho gukorana n’imitwe y’iterabwoba


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA