AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Musanze : Umugabo yiyambitse nk’umugore ajya kwiba afashwe avuga impamvu yiyoberanyije atyo

Musanze : Umugabo yiyambitse nk’umugore ajya kwiba afashwe avuga impamvu yiyoberanyije atyo
28-05-2020 saa 07:08' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4483 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umugabo wo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, arakekwaho icyaha cy’ubujura, aho ngo yafashwe amaze kwiba ibikoresho binyuranye, mu ijoro rishyira tariki 27 Gicurasi 2020 akaba yari yiyoberanyije mu myambaro y’abagore.

Uwo mugabo wagaragaye yajyanishije ishati idoze mu gitenge cy’amabara yiganjemo kaki ikindi akagikenyera, imitwe yatetse ntiyamuhiriye kuko yahise afatwa atabwa muri yombi, aho ubu afungiye kuri Polisi sitasiyo ya Musanze.

Uwo mugabo wari wiyambitse nk’ uko umugore yemereye ubuyobozi ko yatoboye inzu ya Twarayisenze Eugene wo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, aho yatwaye ibikoresho binyuranye birimo Televisiyo ( Flat TV), Radio, icyuma cyifashishwa mu kuyungurura amajwi, Ibitenge bitatu, dekoderi n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Dushimire Jean, yatangarije Kigali Today ko uwo mugabo yafatiwe mu muhanda wa kaburimbo ari mu bandi bagenzi nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage wamuketsemo kuba atari umugore nubwo yari yambaye nk’abagore.

Ubwo abayobozi bashakishaga uyu muntu wibye kwa Twagirayezu nibwo bahawe amakuru n’umuturage avuga ko abonye umuntu uri kugenda mu bagore mu mujyi wa Musanze ushobora kuba ari umugabo.

Gitifu Dushimire yahise yatsa imodoka aramukurikira, amugezeho aramufotora amwitegereje abona ni umugabo.

Uwo mugabo ngo yahishuriye abayobozi ko kwiyambika nk’abagore ariyo mayeri ari gukoreshwa n’abajura bo mu karere ka Musanze kugira ngo abanyerondo nibababona bagire ngo abagore batinze kuva gucuruza.

Gitifu Dushimire ati "Twamushyize imbere tumusaba kujya kutwereka aho yibye ibintu yikoreye nibwo yatujyanye ku mugabo wari umaze kudutabaza avuga ko bamwibye, dusanga koko iyo nzu yayitoboye yibamo ibyo bikoresho byose yari yikoreye birimo Flat, ibitenge, Radio, amplificateur, dekoderi, CD ariko tumusangana indangamuntu itariye, dusanga ni iy’umuntu witwa Karamira wo mu Murenge wa Rushashi mu Karere ka Rulindo"

Uwo wafashwe yavuze ko ibyo yari amaze kwiba yari agiye kubigurisha mu mujyi wa Musanze n’abo bafatanya kwiba. Yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Cyuve ari na ho ari mu gihe ari gukurikiranwa kuri ibyo byaha akekwaho.

Ibyo uwo mugabo yakoze ni igikorwa cyanenzwe na Kamanzi Axelle, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze, aho yasabye abaturage gukura amaboko mu mifuka bagakora, bakarya ibyo bavunikiye.

Uwo muyobozi yaburiye abakomeje gucura imigambi y’ubujura, avuga ko bitazabahira kuko inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi ziri maso, avuga ko uzagerageza kwiha iby’abandi hari amategeko amuhana.

Yavuze ko ibyo yari amaze kwiba yari agiye kubigurisha mu mujyi wa Musanze n’abo bafatanya kwiba. Yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Cyuve ari na ho ari mu gihe ari gukurikiranwa kuri ibyo byaha akekwaho.

Ibyo uwo mugabo yakoze ni igikorwa cyanenzwe na Kamanzi Axelle, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze, aho yasabye abaturage gukura amaboko mu mifuka bagakora, bakarya ibyo bavunikiye.

Uwo muyobozi yaburiye abakomeje gucura imigambi y’ubujura, avuga ko bitazabahira kuko inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi ziri maso, avuga ko uzagerageza kwiha iby’abandi hari amategeko amuhana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA