AMAKURU

UKWEZI
pax

Musanze : Gitifu washyize umusekirite muri boot y’imodoka akagwa muri Kaburimbo yatawe muri yombi

Musanze : Gitifu washyize umusekirite muri boot y’imodoka akagwa muri Kaburimbo yatawe muri yombi
23-09-2020 saa 11:07' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 5337 | Ibitekerezo 4

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwafunze Nsengimana Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, ukurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa bitari ku bushake uwitwa Mbonimana Fidele ndetse n’icyaha cyo gufunga no gutwara umuntu ahantu hatemewe.

RIB ivuga ko ubu ukekwaho afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busogo, mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Tariki 22 uku kwezi nibwo uyu gitifu yavuzweho kugira uruhare mu gutuma umwe mu barinda umutekano ku ruganda rukora inzoga yitwa Mera Neza ruri mu kagari ka Gisesero, akomereka cyane, akajyanwa mu bitaro i Musanze

Amakuru yavuze ko uyu gitifu yageze ku ruganda rwa Mera Neza asanga umwe mu bashinzwe kuharinda yanze ko abakorera urwego rwa DASSO binjira, ngo barebe uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.

Bivugwa ko yategetse ko bamushyira muri ‘boot y’imodoka’ ageze mu mugi irifungura agwa muri kaburimbo.

Ababivuga bemeje ko uyu mugabo ushinzwe umutekano bamushyize muri boot aboshye.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
nsabimanaevaliste@236gmail.com Kuya 2-10-2020

Sinzi impamvu abayobozi bahohotera abaturage narabibonye ubwo umupolice witwa s/sergent kayihura yampondaguye inshyi nimigeri mumenyo kugerubwo ankuye amenyo ampora gutabara abakoze impanuka0788619620

habimana jean Kuya 1er-10-2020

Gitifu koko ? ufite uburenganzira mubuzima bwa Muntu koko ?/ nawe bamushyiremo

boss Kuya 23-09-2020

mumurase kabisa. ariko mu majyaruguru hari ikihe kibazo mu buyobozi ?

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA