AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Muhanga : Hafashwe abandi babiri batega abantu bakabatema ubundi bakabambura ibyabo

Muhanga : Hafashwe abandi babiri batega abantu bakabatema ubundi bakabambura ibyabo
14-04-2021 saa 09:31' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2559 | Ibitekerezo

Abasore babiri bakekwaho kuba bari mu itsinda ry’abajura batega abantu mu mujyi wa Muhanga bakabatema ubundi bakabambura ibyo bafite, bafashwe ubu bakaba batawe muri yombi.

Aba basore babiri bafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021 ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’irondo ry’umwuga muri kariya gace.

Aba bafashwe ni Sibobugingo Benjamin w’imyaka 23 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye ndetse na Ntakirutimana Pierre w’imyaka 22 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye.

Aba bafashwe nyuma y’igihe gito hafashwe undi witwa Rutagengwa Ndahiro Bosco na we ukekwaho biriya bikorwa byo gutega abantu mu mujyi wa Muhanga akabatema ubundi akabambura.

Uyu Bosco we mu bo akekwaho gutema, harimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitare mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi ubwo yari atashye ari kuri moto ashaka kuyimwambura.

Niyonzima Gustave uyobora Umurenge wa Shyogwe ukunze kuvugwamo ubu bugizi bwa nabi, avuga ko bahagurukiye iki kibazo, ku buryo ubu bakajije umutekano kuko bashyize irondo ry’umwuga rizajya rikorana n’inzego z’umutekano kuva mu masaha y’umugoroba kugeza mu gitondo.

Abakunze gukurikirana amakuru y’ibibera mu mujyi wa Muhanga ukunze kuberamo urugomo, bavuga ko hari itsinda ry’abantu 10 bakora biriya bikorwa by’ubugizi bwa nabi byo kwambura abantu babanje kubatema.

Gusa na none abaturage bo muri uriya Murenge bavuga ko bishimiye kuba inzego zatangiye guhagurukira iki kibazo kuko bariya bantu bajujubije abaturage bakaba batagipfa gukora ingendo mu masaha y’umugoroba.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA