Abaturage baturiye n’abagenda Nyabugogo bafite impungenge zikomeye baterwa n’ubujura bukorwa n’abazwi nka za ‘Marines’ zibambura ibyo baba bafite zigahita zimanukira muri iki kiraro kirekire zikaburirwa irengero.
Iki ni ikibazo kimaze igihe ndetse abaturage n’abakoresha gare ya Nyabugogo bakunze kugaragariza inzego z’umutekano mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko Akarere ka Nyarugenge aho gare ya Nyabugogo ibarizwa ko babangamiwe n’ubu bujura.
Ubu bujura bukomeje gufata indi ntera bukorwa n’abana b’inzererezi bazwi nka ‘Mayibobo’ ariko aba hano Nyabugogo bo bafite akabyiniriro ka ‘Marine’, kubera ko bakunze kuba no kurara mu biraro bibiri binini bya Nyabugogo [Ikijya Gicumbi n’ikizamuka mu Mujyi unyuze ku Muhima].
Ingero z’abantu bibwe n’aba basore n’inkumi zizwi nka ba ‘Marine’ ni umugore washikujwe telefone n’umusore witwa Kwizerimana Janvier uri mu kigero cy’imyaka 18, wayimwatse ubwo yari avuye mu Murenge wa Kigali ari kwambuka ikiraro kijya mu Gatsata.
Uyu mugore wari uri kwitaba telefone iri kugutwi niho uyu yayimwambuye ahita amanukira muri iki kiraro bisaba ko hitabazwa abasore bane b’inkorokoro bashoka mu kiraro bamara amasaha abiri bashakisha uyu musore ndetse bagwana nawe kugeza bamukuyemo ahita atabwa muri yombi.
Uyu mubyeyi wavugaga ko telefone ye yayiguze ibihumbi 12Frw byamusabye gutanga ibihumbi 2Frw abiha aba basore b’inkorokoro bagiye kuzana uyu mu ‘Marine’ wari wamaze kumanuka hasi mu kiraro nyuma yo kwiba telefone.
Umwe mu baturage wari uri aho ibi byabereye yavuze ko ubu bujura bukomeje gukaza umurego ku buryo inzego z’umutekano zidatabaye byarushaho kuba bibi.
Ati “Isa ku isaha haba mu gitondo, saa sita cyangwa nimugoroba ntabwo hano hashira imonota 30 nta muturage utatse ko yibwe kuri iki kiraro, badufashe rwose ubusambo bw’aha hantu bumeze nabi.”
Uyu musore wari wibye iyi telefone yahise atabwa muri yombi na Polisi gusa abaturage bavuga ko ibi bidahagije ahubwo hakwiye gukazwa umutekano.