AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Minisitiri Evode yasabye imbabazi nyuma yo guhohotera umukobwa wari umusabye kunyura mu cyuma gisaka

Minisitiri Evode yasabye imbabazi nyuma yo guhohotera umukobwa wari umusabye kunyura mu cyuma gisaka
3-02-2020 saa 20:30' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5672 | Ibitekerezo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode yasabye imbabazi nyuma yo guhirika umukobwa w’umusekirite washakaga kumusaka ubwo yari yinjiye muri Grand Pension Plaza mu karere ka Nyarugenge.

Izi mbabazi yasisabye nyuma y’uko kuri twitter yashyizwe ubutumwa buvuga ko byagenze. Ubwo butumwa byashyizwe kuri twitter na Joseph Hakuzwumuremyi bugira buti “ Minisitiri Evode Uwizeyimana mu kanya ahiritse umukobwa wo muri ISCO ushinzwe gusaka abinjira muri Grande Pension Plaza yikubita hasi ! Umukobwa ushobora kuba atari yamenye Nyakubahwa amusabye kunyura mu cyuma gisaka (scanner) nk’abandi undi ahita amuhirika yitura hasi. So Sad”.

Minisitiri Evode amaze guhohotera uyu mukobwa , Bamwe mu bantu bari hafi aho bari bazi ko Evode ari Minisitiri bagerageje kumwegera bamubwira ko ahohoteye uyu mukozi wari mu kazi ke ndetse bamwumvisha ko ibyo yakoze atari byo, birangira amwegereye we n’ushinzwe abasekirite ba ISCO muri iyi nyubako abatwara mu modoka ye gusa ibyo baganiriye ntabwo biramenyekana.

Mu butumwa Miniitiri Evode Uwizeyimana yanyujije kuri Twitter,yasabye imbabazi abakozi ba ISCO,ndetse n’abanyarwanda muri rusange

Ati “Ndicuza mbikuye ku mutima ibyabaye.Ntabwo byakabaye byakozwe nkanjye nk’umuyobozi n’imboni ya rubanda.Namaze gusaba imbabazi abakozi ba ISCO,n’ubu mbikoze imbere ya rubanda.Nsabye imbabazi buri wese.”

Minisitiri Evode asanzwe azwiho kuvuga amagambo yibasira abantu bamwe na bamwe dore ko yigeze kuvuga ko abagore ari nk’ibimashini bikora abana ndetse akaba yarigeze no kuvuga ko abanyamakuru ari imihirimbiri.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA