AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Kwishora mu byaha ni uguhitamo nabi kuko bigira ingaruka ku mutekano-Min. Busingye

Kwishora mu byaha ni uguhitamo nabi kuko bigira ingaruka ku mutekano-Min. Busingye
18-06-2018 saa 08:33' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1645 | Ibitekerezo

Atangiza gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo kurwanya ibyaha izamara imyaka 5, Kuri iki cyumweru tariki ya 17 Kamena 2018, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye yavuze ko kwishora mu byaha ari uguhitamo nabi.

Iyi gahunda yatangijwe na Polisi y’u Rwanda izakorwa mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bukaba buzaba bufite insanganyamatsiko igira iti “Duteze imbere amahoro n’umutekano” Kugirango iyi gahunda y’imyaka 5 yo kurwanya ibyaha igerweho neza, Polisi izabifatanyamo n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Muri abo bafatanyabikorwa, ab’ingenzi ni Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Ingabo, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Inzego z’Umutekano, iz’Ubutabera n’abandi bafatanyabikorwa.

Gutangiza iyi gahunda yo kurwanya ibyaha, ni imwe mu ngingo zaganiriweho n’abitabiriye Inama Nkuru ya Polisi yateranye kuri iki cyumweru tariki ya 17 Kamena, ikaba yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru.

Mu ijambo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yagejeje ku bari bitabiriye iyi nama Nkuru ya Polisi, ubwo yatangizaga ubu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bw’imyaka 5, yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kwihitiramo icyiza, no kubashishikariza kumva ko gukumira no kurwanya ibyaha ari inshingano zabo, hagamijwe gutura mu midugudu izira icyaha.

Yavuze ati:“Kwishora mu byaha ni uguhitamo nabi, kuko bigira ingaruka ku mutekano, amategeko, ubuzima n’imibereho myiza y’abaturanyi. Ubutumwa buzatangwa muri ubu bukangurambaga buzibanda kuri iki gitekerezo.”

Minisitiri Busingye yasabye ko habaho ubufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, kugirango intego z’ubu bukangurambaga izagerweho.

Minisitiri Busingye yanashimiye ibikorwa by’indashyikirwa Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho muri iyi myaka 18 imaze ishinzwe.

Aha yavuze ati:“Polisi y’u Rwanda kuva yashingwa mu 2,000, imaze kugera kuri byinshi birimo gukumira no kurwanya ibyaha, gukorana bya hafi n’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa, umutekano wo mu muhanda, kongera ubushobozi n’ibindi."
Yasabye ko hakongerwamo imbaraga, kugirango hagerweho ibirenze ibi, bikazatuma habaho iterambere rirambye ry’igihugu.

Ku ruhande rwe, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (Inspector General of Police -IGP) Emmanuel K. Gasana, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yongereye ubushobozi bwayo, imikorere ikaba yaragiye irushaho kuba myiza uko imyaka yagiye itaha, imikoranire myiza n’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa barimo n’Itangazamakuru, anavuga ko Polisi itazatezuka kuri izo ntego, ikazakomeza gukora ibishoboka ngo igihugu gikomeze kugira amahoro n’umutekano, ibi bikazatuma igihugu gikomeza gutera imbere ku buryo bwihuse. AMAFOTO: RNP


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...