konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Urupfu rw’umukobwa wakoraga ubuzunguzayi rukomeje gutera urujijo

Kigali: Urupfu rw’umukobwa wakoraga ubuzunguzayi rukomeje gutera urujijo
14-05-2018 saa 11:33' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 12061 | Ibitekerezo 2

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 bivugwa ko yakoreraga imirimo y’ubuzunguzayi ahitwa ku makahwa muri Bweramvura mu murenge wa Jabana yasanzwe ku nkengero z’umuhanda mu mudugudu wa Rugoro, akagari ka Karuruma umurenge wa Gatsata, akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aho yari yishwe urupfu rukomeje gutera benshi urujijo dore ko kugeza ubu abamuhitanye bataramenyekana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2018, nibwo uyu mukobwa ugaragara nk’uri mu kigero cy’imyaka 25 yasanzwe muri aka kagari ka Karuruma, aho ubuyobozi bw’ibanze bwasanze umurambo we ariko basanga nta cyangombwa na kimwe afite kimuranga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Urujeni Gerturde yabwiye Ukwezi.com ko nabo bamenye aya makuru ahagana saa moya n’igice aho bamusanze gusa ngo nta kintu na kimwe kigaragaza imyirondoro ye bamusanganye usibye amakuru bahawe n’abaturage bagaragaje ko bamuzi ndetse baziko yakoraga ubuzunguzayi ahazwi nko ku makahwa.

Gitifu Urujeni yakomeje avuga ko kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe na Polisi aho yagiye gukora isuzuma kugira ngo bamenye icyaba cyahitanye uyu mukobwa. Yanavuze ko bakomeje ibikorwa byo gushakisha no kubaza aho bivugwa ko yaturutse ngo bamenye niba koko hari umuntu babuze kugira ngo bahamye niba koko ari uwaturutse I Bweramvura.

Gitifu Urujeni yavuze ko bagiye gukurikirana abagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera byaba ngombwa abafatwa bagashyikirizwa inzego z’ubutabera bakaryozwa ibyo bakoze.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Louise Kuya 15-05-2018

abobantu bakurikiranwe bakoze ayomahan birababaje

Pasteur Kuya 15-05-2018

DUKOSORE: AMAKAWA ni umudugudu wo mu Kagari la KABUYE, umurenge wa JABANA.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...