AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Kigali: Umwunganizi mu mategeko yafashwe ashaka guha ruswa umugenzacyaha

Kigali: Umwunganizi mu mategeko yafashwe ashaka guha  ruswa umugenzacyaha
8-06-2018 saa 12:01' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6804 | Ibitekerezo 8

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umugore witwa Mukakarangwa Rosine wakoraga akazi k’Ubwunganizi mu matageko akurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa aho bivugwa ko yayihaye umushinjacyaha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Kamena 2018, nibwo aba bombi Me Mukakarangwa Rosine n’uwo bivugwa ko yahaye ruswa batawe muri yombi abo bakurikiranywe na RIB, kuri iki cyaha cya ruswa.

Uyu mugore wafashwe akekwaho gutanga ruswa bivugwa ko yari ashaka kuyiha umushinjacyaha wanahise abimenyesha Urwego rw’Ubugenzacyaha rugahita rumufata, aho binavugwa ko yanashatse guha ruswa uwitwa Nsanzamahoro Silas ukorera RIB kuri sitasiyo ya Remera muri aka karere ka Gasabo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwavuze ko aba bombi, umwunganizi mu mategeko n’umugenzacyaha batawe muri yombi aho bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge mu gihe dosiye yabo irimo gukorwa ngo bashyikirizwe ubutabera. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
youtube Kuya 16-06-2018

uwo mugenza cyaha ararengana kuko iyo ruswa niyo yayiha umushinjacyaha ntacyo yahindura ku mwanzuro wafashwe nu camanza

Mafaranga Kuya 9-06-2018

Baba hane rwose,ntibaka dutobere igihugu bana vangira muzehe wacu,ubwo Ni uwo bashakaga kurenganya ,ubwo murumva ibibazo muba muteje muri Societe,akarengane kara babaza,uziko umuntu arinda ava kuri iyi si yarurema akivuga akarengane yagiriwe,congz to our leaders.

Mafaranga Kuya 9-06-2018

Baba hane rwose,ntibaka dutobere igihugu bana vangira muzehe wacu,ubwo Ni uwo bashakaga kurenganya ,ubwo murumva ibibazo muba muteje muri Societe,akarengane kara babaza,uziko umuntu arinda ava kuri iyi si yarurema akivuga akarengane yagiriwe,congz to our leaders.

Mafaranga Kuya 9-06-2018

Baba hane rwose,ntibaka dutobere igihugu bana vangira muzehe wacu,ubwo Ni uwo bashakaga kurenganya ,ubwo murumva ibibazo muba muteje muri Societe,akarengane kara babaza,uziko umuntu arinda ava kuri iyi si yarurema akivuga akarengane yagiriwe,congz to our leaders.

vvvv Kuya 8-06-2018

umugenzacyaha n’umushinjacyaha baratandukanye . bafunze umugenzacyaha naho umushinjacyaha kuko ariwe watanze amakuru ntabwo afunze.

vvvv Kuya 8-06-2018

umugenzacyaha n’umushinjacyaha baratandukanye . bafunze umugenzacyaha naho umushinjacyaha kuko ariwe watanze amakuru ntabwo afunze.

N.C Kuya 8-06-2018

None se niba uwo bashakaga guha ruswa yayanze ahubwo akabimenyesha ubuyozi ,ubwo afungiye iki?

ali Kuya 8-06-2018

RUSWA KOYACIYE IBINTU BURIMWANYA NUGUFUNGA UMUNTU UBURERO IGIYE KURIBWA NEZA TU

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...