AMAKURU

UKWEZI
pax

Kigali : Umusore bivugwa ko yafashe amashusho y’abakobwa bambaye ubusa yarashwe agerageza gutoroka ahita apfa

Kigali : Umusore bivugwa ko yafashe amashusho y’abakobwa bambaye ubusa yarashwe agerageza gutoroka ahita apfa
1er-08-2020 saa 21:50' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6445 | Ibitekerezo 1

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko umusore wakekwagaho gucuruza abakobwa yarashwe agerageza gutoroka Station ya Polisi ya Nyarugunga mu Mujyi wa Kigali aho yari afungiye akekwaho ibyaha birimo iby’icuruzwa ry’abantu.

Uyu musore w’imyaka 25 , yitwa David Shukuru Mbuyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, niwe washyizwe mu majwi ashinjwa n’abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 19 na 25 kubasindisha nyuma akabasaba kwifata amashusho yo kunyuza ku mbuga nkoranyambaga bambaye ubusa.

Uyu musore yakekwagaho ibyaha birimo ibyo gukoresha imibonano mpuzabitsina no gucuruza abantu. Itabwa muri yombi rye, rifitanye isano n’abakobwa bane baherutse kwerekwa itangazamakuru bashinjwa gutangaza amashusho y’urukozasoni binyuze kuri internet.

Mbuyi yari ari gukorwaho iperereza ku ruhare rwe rwo kuba mu muyoboro w’abantu bacuruza abakobwa b’Abanyarwanda bakabashora mu buraya mu gihugu no hanze yacyo.

RIB ivuga ko yatawe muri yombi mu ntangiriro z’iki cyumweru hamwe n’abagore bane b’Abanyarwandakazi ubwo bashyiraga amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga.

Iri tangazo rivuga ko Ambasade ya RDC i Kigali yamenyeshejwe iby’iyi nsanganya ndetse ko iperereza rikomeje ku rupfu rwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Atugonza johnson Kuya 2-08-2020

Ukwambara ubusa nikyaha.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA