AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Umuryango n’abana barindwi basohowe mu nzu barara hanze, baratakambira ubuyobozi

Kigali : Umuryango n’abana barindwi basohowe mu nzu barara hanze, baratakambira ubuyobozi
2-11-2020 saa 17:01' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2661 | Ibitekerezo

Umusaza witwa Munyazikwiye Jean Damascene avuga ko yagiye kubona abona umuhesha w’inkiko aherekejwe na Polisi baje kugurisha inzu n’ikibanza batuyemo mu buryo avuga ko ari ubw’amayobera kuko ahantu atuye atigeze amenya ko hari mu ngwate ndetse batigeze babimenyeshwa.

Uyu musaza utakambira inzego zitandukanye avuga ko umutungo we yahawe nk’impano n’umuvandimwe we watejwe cyamunara witwa uw’abana b’uwamuhaye iyi mpano kandi ngo mu ngwate batanze muri banki uwo mutungo ntabwo urimo.

Munyazikwiye n’umugore we ndetse n’abana babo barindwi basanzwe batuye mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Kabuye, Umurenge wa Jabana ho mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Avuga ko aha hantu atuye yahahawe nk’impano n’uwitwa Nyiranganizi Felicite , witabye Imana nyuma yo kujya kwivuriza mu Bubiligi. Inyandiko igaragaza ko ahantu batuye bahahawe nk’impano yanditswe ku wa 30 Kanama 2013.

Nyiranganizi uvukana n’umugore wa [Nyirabari], yabakuye mu Ruhengeri mu buryo bwo kubafasha abasigira ibibanza bitandatu noneho kimwe akibaha nk’impano ibindi bitanu basigara babicunze.

Mu kiganiro na UKWEZI, Munyazikwiye yasobanuye ko ku wa 14 Nzeri 2019, aribwo haje umuhesha w’inkiko witwa Cyubahiro Rodrigue n’uwitwa Nsanzuhumire Innocent [uyu niwe wahaguze], baje bateza cyamunara uyu mutungo urimo inzu n’ikibanza uyu muryango wa Munyazikwiye utuyemo.

Umva hano uko Munyazikwiye abisobanura….

Munyazikwiye avuga ko yahise yitabaza inzego z’ibanze ariko biranga biba iby’ubusa, abahesha b’inkiko bahateza cyamunara.

Ati “Ntabwo natuje ngo ndekere aho, nagiye mu rukiko kugira ngo menye ko abo bana ba Nyiranganizi bahatanzemo ingwate, ahubwo batanze ikindi kibanza n’imodoma eshatu.”

Yakomeje agira ati “Nahise ndega abo bana mu rukiko kugira ngo bampe icyangombwa cy’ubutaka cya burundu ariko nan’ubu twari tukiri mu manza none Nsanzumuhire yaje kunsohora munzu.”

Munyazikwiye avuga ko ikibabaje “Ni uko nagiye kumva nkumva ngo polisi yazanye n’umuhesha w’inkiko na Nsanzumuhire maze basohora ibintu byanjye, ngo uwaguze yankodeshereje inzu ariko ntabwo numva impamvu yahakodesheje.”

Abaturanyi b’uyu muryango nabo batangaza ko bazi neza ko uyu mugore [Nyiranganizi] yasize ahaye aba bantu uyu murima ngo bawuturemo.

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Jabana, ariko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge ntiyabasha kutwitaba inshuro zose twamuhamagaye.

Umva hano uko Munyazikwiye abisobanura….


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA