AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Kigali: Umukobwa w’ imyaka 25 yasimbutse igorofa ashaka kwiyahura ntiyapfa

Kigali: Umukobwa w’ imyaka 25 yasimbutse igorofa ashaka kwiyahura ntiyapfa
6-09-2019 saa 12:39' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6729 | Ibitekerezo 4

Umukobwa w’ imyaka 25 witwa Scolastique Hatangimana kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri yasimbutse umuturirwa wa Makuza, Makuza Peace Plazza ashaka kwiyahura ntiyapfa.

Byabaye saa tanu z’ amanywa nk’ uko byatangajwe na Munyaneza Peter ushinzwe umutekano muri iyi nzu.

Munyaneza yavuze ko bamenye amakuru avuga ko uyu mukobwa yasimbutse mu igorofa ya kane agira ngo apfe ariko ntabwo yapfuye.

Uyu mukobwa yahise ajyanwa mu bitaro bya CHUK yakomeretse cyane nk’ uko byatangajwe na Kigalitoday.

Ababonye uyu mukobwa wari wipfutse ibitambaro mu maso mbere yo gusimbuka bavuga ko bigoye kuba yakira.

Icyateye uyu mukobwa kugerageza kwiyahura ntabwo kiramenyekana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
sylivie Kuya 8-09-2019

nihatari urukundo ruzabasaza arkoc mumbwire yapfuye cg ariho

Korode Kuya 7-09-2019

Yarapfuye ntabwo akiriho

Mbogo Kuya 6-09-2019

Mumuco nyarwanda iyo umuntu yiyahuraga ntawamukoragaho babanzaga kumukubita inkoni ,naho urwo rukundo ni daimoni .ubwo akize azicuze.

Mbogo Kuya 6-09-2019

Mumuco nyarwanda iyo umuntu yiyahuraga ntawamukoragaho babanzaga kumukubita inkoni ,naho urwo rukundo ni daimoni .ubwo akize azicuze.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...