AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Umuhungu w’imyaka 27 ariyemerera kwica umugabo akanamwiba ibihumbi 430Frw

Kigali : Umuhungu w’imyaka 27 ariyemerera kwica umugabo akanamwiba ibihumbi 430Frw
22-02-2021 saa 16:58' | By Martin Niyonkuru | Yasomwe n'abantu 7062 | Ibitekerezo 6

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwerekanye umuhungu witwa Ndayambaje Bahati w’imyaka 27 y’amavuko wiyemerera ko yishe umugabo yari agiye kwiba amafaranga wo mu Karere ka Kicukiro.

Uyu musore ukomoka mu Karere ka Musanze, akurikiranyweho kwica Rutayisire George ku itariki ya 11 Gashyantare 2021 akanamwiba.

Ndayambaje Bahati werekanywe kuri uyu wa Mbere, yavuze ko yemera ko ari we wishe nyakwigendera ubwo bahubiraniraga mu rugo agiye kumwiba.

Uyu Ndayambaje Bahati kandi yari yakoreye nyakwigendera Rutayisire George akaza kumwirukana ngo kuko yari yangije igikoresho cye ku buryo yahagarutse hashize icyumweru kimwe ari na bwo yakoze kiriya gikorwa akurikiranyweho.

Avuga ko yagiye kwa Rutayisire George mu masaha y’umugoroba agiye kumwiba atazi ko yageze mu rugo.

Ati “Mpageze ngira amahirwe macye duhurira mu nzu nzi ko atarataha hari hafunguye n’umukozi ahari. Nabanje kwinjira nihisha ku modoka, umukozi nabonye yinjiye mu gikoni ninjira mu nzu, mpageze mpasanga umugabo witwa George yaje ansatira turarwana na we byamuviriyemo urupfu, ntabwo nari ngambiriye kumwica nari ngambiriye amafaranga.”

Avuga ko amaze kwica Rutayisire George, yanibye ibihumbi 430 Frw ndetse ko ari byo byari byamuzanye atari yazanywe no kwica.

Uyu musore yahise atorokera mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo akaba ari na ho yafatiwe.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
kwizera dani Kuya 24-02-2021

imana imwakire mubayo

iganze Kuya 24-02-2021

Ni byiza ko yitanze, ariko sinemera ko yamwishe bimutunguye. Ko imodoka agendamo yari ayizi, kuki yayihasanze bimwereka ko nyir’urugo ahari, ntafate icyemezo cyo kwigendera ? niba yari amusanze muri salon atabiteganyaga kuki atahise yiruka ngo areke ibyamuzanye, ahubwo akamusatira bakarwana akamwica ndetse agakora n’icyari kimuzanye akiba ? Ndasanga bishoboka ko hari inzika yari amufitiye ari we yashakaga ngo amwice wenda no anibe, cga yarafashe icyemezo cyo kumwica ahageze ngo akunde yibe.UAbushake burimo rwose.

Mujasy. Kuya 24-02-2021

Wahemutse,wishe umugabo wimfura,yakundaga abantu,Imana imwakire mubayo,
Wamusore we waduhemukiye sinzi uko nabivuga,bagukatire finale.

Musabinema Adrien Kuya 24-02-2021

Mbega umusore mobi !!! sha nawe bagukatire urugukwiye ayo namahano

Dorinezà Kuya 23-02-2021

Ehh birakaze pe turi mumi nsi yinyongezo

-xxxx- Kuya 23-02-2021

Mumubabarire pe kko yemera icyah akanagisabir imbabaz

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA