AMAKURU

UKWEZI
pax

Kigali : Polisi yataye muri yombi abashinzwe umutekano bakubise umuturage mu Gatsata

Kigali : Polisi yataye muri yombi abashinzwe umutekano bakubise umuturage mu Gatsata
10-09-2020 saa 10:54' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7899 | Ibitekerezo 8

CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Nyuma y’iminsi micye Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’Ubutebare bagaragaje ko imbaraga z’umurengera abashinzwe umutekano bashyira mu kubahiriza amabwiriza n’amategeko zidakwiye, Polisi y’u Rwanda ivuga ko yataye muri yombi abashinzwe umutekano bagaragaye bakubita umuturage bamuziza kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize iti : "Twafashe Sindayigaya Ildephonse, Karangwa Jean Bosco na Ndahiro Elisa bari mu bashinzwe umutekano ku rwego rw’ibanze bagaragaye mu mashusho ku itariki ya 08 Nzeri bakubita Tuyisenge Evode, byabereye mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo".

Polisi y’u Rwanda ikomeza ivuga ko abitwaza gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus bagahohotera abaturage, batazigera bihanganirwa. Aha bagira bati : "Abitwaza kurwanya ikwirakwira rya Koronavirusi bagahohotera abaturage, ntibazihanganirwa. Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatsata mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe."

Ni kenshi abantu batandukanye bagiye bagaragaza ko inzego z’umutekano zitandukanye zijya zibahohotera mu gihe batubahirije amabwiriza nyamara hari uburyo buteganywa n’amategeko baba bashobora guhanwamo bitabaye ngombwa ko abashinzwe umutekano bakoresha inkoni. Ibi byagiye byinumirwa ariko Polisi ishimangira ko itazigera yihanganira ababikora.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
obed Kuya 22-09-2020

babahane abahohotera abanfi

John Kuya 15-09-2020

Ntibakabeshye ndabazi ntibafunzwe,ahubwo birababaje !!!!

ndayisaba vianney Kuya 13-09-2020

ibyonikwiye bisubireho

ndayisaba vianney Kuya 13-09-2020

ibyonikwiye bisubireho

Jean Paul Kuya 13-09-2020

Komera Theod. Kubata muri yombi ntibihagije gusa ahubwo hagomba gusubirwamo na politiki ibashyiraho byaba ngombwa bakavaho ahubwo polisi igahabwa ubushobozi bwo kuger ku baturage.

Kamuhabwa julias Kuya 13-09-2020

birababaza

Kamuhabwa julias Kuya 13-09-2020

birababaza

musabyimana Kuya 11-09-2020

ibyo nihohotera

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA