AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Mutoni bivugwa ko ari indaya yishwe, harakekwa uwari wamujyanye kumusambanya

Kigali : Mutoni bivugwa ko ari indaya yishwe, harakekwa uwari wamujyanye kumusambanya
29-04-2018 saa 08:13' | By Jerome Munyentwari | Yasomwe n'abantu 11940 | Ibitekerezo

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 rishyira tariki 28 Mata 2018, mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu, Umudugudu wa Nyakabungo, hatoraguwe umurambo w’umukobwa witwa MUTONI Jacqueline, nyuma yo kwicwa akajugunywa mu gisambu.

Abaturage b’umudugudu wa Nyakabungo mu gace kabereyemo ubu bwicanyi bavuga ko ubwicanyi nk’ubu muri aka gace kiswe “NICHE” bumaze kuba akamenyero, bukaba bwibasira cyane cyane abana b’abakobwa bakekwaho gukora umwuga w’uburaya.

KABANDANA Sixbert, Papa w’uyu mukobwa wishwe, ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru wa Ukwezi.com, yavuze ko hakekwa umusore witwa Elise ushobora kuba yamwiciye mu nzu ye akajya kumuta ku gasozi. Yagize ati ” Umukobwa wanjye yari afite imyaka 37 y’amavuko, turakeka ko yaba yishwe n’umusore witwa Elise kuko tubonye inyundo n’amaraso mu cyumba cye, yewe hari n’imyenda y’umwana wanjye bahasanze, uyu Elise yahoze hano mugitondo, ariko yumvise batangiye kumushyira mu majwi ahita acika aragenda”

Aba nibo babyeyi ba nyakwigendera Mutoni Jacqueline

Papa w’uyu mukobwa wishwe yabwiye Ukwezi.com ko uyu mukobwa yari yarashatse i Rugende, akaba yari yaje kubasura nk’ababyeyi be. Mama wa MUTONI Jacqueline wishwe, yikomye inzoga z’inkorano n’itabi ry’urumogi binyobwa n’abasore, inkumi n’abandi bantu bo muri ibi bice. Yabwiye Ukwezi.com ati”Umukobwa wanjye yaraye avuye mu rugo nimugoroba, musaba ko ataha hakiri kare, mbonye bwije ntegereza ko umwana yazamuka ndaheba, ubu muri iki gitondo nari mvuye kwihahira utwo kurya bambwira ko umukobwa wanjye yiciwe aha ngaha, umwana wanjye bamukubise ikintu muri nyiramivumbi n’amaraso arava”

Bamwe mu baturage ba hafi y’aho ubu bwicanyi bwabereye, batubwiye ko n’ubwo yari yarigeze gushaka , ashobora no kuba yakoraga ingeso y’uburaya, mbere y’uko yicwa ngo akaba yari mu gasantire ka Batsinda mu ma saa munani z’ijoro ahapakururwaga imodoka y’ibisheke, ngo yakuwe muri ako gasantire n’uwo musore witwa Elise ukekwaho ubu bwicanyi, bamanuka barya ibisheke.

Uyu muturage yaduhamirije ko ukekwaho ubu bwicanyi ari umwe mu basore bo muri aka gace bakoresha ibiyobyabwenge birimo n’urumogi.
Umukobwa witwa UWIRINGIYIMANA Diane nawe usa n’uwemera ko akora umwuga w’uburaya yabwiye Ukwezi.com ko ukekwaho ubu bwicanyi yabanje kumuterera akabyanga. Yagize ati ” Uyu muntu ushobora kuba yamwishe, ni njye yari yagambiriye kwica kuko yabanje kuntereta ngo turyamane , ambwira ko aza kumpa ibihumbi 8 Frw, mubwira ko ntajya njyana n’abagabo mu ngo zabo, ubwo dutandukana ajyana na Nyakwigendera”

Aha ni mu gace ubu bwicanyi bwabereyemo

KABAYIZA Emmanuel, Umukuru w’umudugudu wa Nyakabungo wabereyemo ubu bwicanyi, yatubwiye ko ikibazo cy’ubu bwicanyi gisa n’icyarogoye ibikorwa by’umuganda byari biteganyijwe, nawe ahamya ko amakuru bari bafite ari uko uyu mukobwa wishwe yakoraga uburaya. Aganira na Ukwezi.com yagize ati” Aha hantu twahatanzemo raporo ko habera urugomo ruterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, akenshi bikururwa n’imiturire yaho icucitse, ubu ijisho ry’irondo n’iry’abayobozi b’amasibo rigiye kurushaho guhangwa aha hantu kugirango turebe ko uru rugomo ruvamo n’ubwicanyi bubera aha hantu hiswe muri [Niche] rwacika burundu”.

MBABAZI Modeste, Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, avugana n’Ikinyamakuru Ukwezi.com yatubwiye ko umusore ukekwaho ubu bwicanyi yamaze kumenyekana , ati “ Ukekwaho ubu bwicanyi twamaze kumumenya, yitwa NIYONSABA Elise, gusa aracyashakishwa magingo aya ntarafatwa, ubu umurambo wo wagejejwe kwa muganga kugirango usuzumwe, kubw’imirimo y’ubugenzacyaha ikomeje nta bintu byinshi twabitangazaho”.

Imodoka ya Polisi yatwaye umurambo kugirango ujye gukorerwa isuzuma

Hagati aho ubuyobozi bw’umudugudu wa Nyakabungo wabereyemo ubu bwicanyi, busaba buri muturage kuba ijisho rya mugenzi we mu micungire y’umutekano, atanga amakuru akenewe ku gihe, kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA