AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Impanuka yatejwe n’umushoferi wasinze yahitanye ubuzima bw’abantu babiri

Kigali : Impanuka yatejwe n’umushoferi wasinze yahitanye ubuzima bw’abantu babiri
17-10-2018 saa 11:39' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 12221 | Ibitekerezo

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ukwakira 2018, impanuka yabereye mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali yahitanye ubuzima bw’abantu babiri, uwateje impanuka Polisi ikaba yemeza ko yari yasinze.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 45 nk’uko byemejwe na SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Ukwezi.

SSP Ndushabandi yadutangarije ko ikamyo nini yo mu bwoko bwa HOWO, yagonze umunyonzi n’umugenzi yari ahetse ndetse ikanagonga indi modoka nto yari imbere aho, ibi bikaba byabereye mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Karuruma.

SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney akomeza avuga ko Dushimimana John wari utwaye iyo kamyo yari yasinze, iyi mpanuka yateje bitewe no kudashyira umwanya uhagije hagati ye n’ibinyabiziga byari imbere ye ikaba yahitanze ubuzima bw’uwari utwaye igare n’uwo yari ahetse bahise bapfa ako kanya, imodoka yagonzwe yo ikaba yangiritse ariko ntihagira uwari uyirimo ukomereka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA