AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Kigali: Arashinjwa gusambanya no kwica umwana w’ imyaka ine no gufata ku ngufu nyina w’ umwana

Kigali: Arashinjwa gusambanya no kwica umwana w’ imyaka ine no gufata ku ngufu nyina w’ umwana
3-01-2020 saa 07:49' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6644 | Ibitekerezo 3

Umugabo wo mu mujyi wa Kigali akurikiranyweho gusambanya umwana w’ imyaka ine kamwica. Abaturage bati ’na Nyina w’ uwo mwana yagiyeyo gushaka umwana we uwo mugabo amufata ku ngufu amufatiyeho icyuma’.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru nibwo umwana w’ imyaka 4 witwaga Uwiduhaye Marie Claire yaburiwe irengero maze nyina Nyirambarushimana Chantal afatanyije n’ abayobozi b’ inzego zibanze batangira kumushaka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 2 Mutarama 2020 umurambo w’ uyu mwana w’ imyaka ine wabonetse mu mazi mu kirambo gicukurwamo amatafari mu gishanga cya Mbonwa mu mudugudu wa Binunga mu kagari ka Murama mu murenge wa ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Aho umurambo wabonetse ni hafi y’ ikiraro cy’ ingurube za Ntihabose Mathias ari nawe ukekwaho kwica uyu mwana abanje kumusambanya.

Abaturage bavuga ko muri uko gushakisha Nyirambarushimana yageze kwa Ntihabose agaruka yuzuyeho ibisogororo avuga ko Ntihabose amufatiye ku ngufu munsi y’ikiraro cy’ ingurube.

Umwe ati “Nibwo yahise amukubita umutego aramufata aramuniga yamufatiyeho icyuma avuga ngo navuga aramukurikiza umwana we, aramufata aramurongora”.

Undi muturage yasubiyemo amagambo ngo yavuzwe na nyina wa nyakwigendera ati “Ngiye kubaza Ngurube(Ntihabose) nanjye ibintu ankoreye aramfashe aransambanya dore icyuma yari agiye kuntera yamugaraguye mu gisogororo cy’ ingurube yamuhinduye urwavumba”.

Abaturanyi babwiye TV1 ko uyu mugabo Ntihabose asanzwe asanzwe avuga abwira abantu ‘ngo nakwica nkaburirwa irengero’ ikintu bahera bavuga ko n’ ubusanzwe yari umugome bigatuma bamutinya.

Marie Michelle Umuhoza, Umuvugizi wa RIB yatangaje ko uyu mugabo ukekwaho gusambanya umwana akanamwica akajya kumujugunya mu mazi yatawe muri yombi ndetse afungiye I Ndera.

Ati “Uwo mugabo yarafashwe, yitwa Ntihabose Mathias akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana n’ icyaha cy’ ubwicanyi”.

Abaturage bifuza ko uyu mugabo yazaburanishirizwa mu ruhame ahabereye icyaha kugira ngo asobanure ibyo yakoze.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Elisa Kuya 3-01-2020

Uyu mugabo akwiye igihano cy’urupfu! Ariko buriya Abanyarwanda ntitwahindura ingingo isubizaho igihano cy’urupgu mu itegekonshinga ???

Eddie Kuya 3-01-2020

Ariko koko nk’uriya mugabo uri gufata umwana na nyina ku ngufu ndetse akica uwo muziranenge? Ejo aho ntituzumve ko yatashye ahubwo ubutabera ni bukore akazi.

Eddie Kuya 3-01-2020

Ariko koko nk’uriya mugabo uri gufata umwana na nyina ku ngufu ndetse akica uwo muziranenge? Ejo aho ntituzumve ko yatashye ahubwo ubutabera ni bukore akazi.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...