AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Abasirikare barashe umugabo ahita apfa

Kigali : Abasirikare barashe umugabo ahita apfa
7-09-2018 saa 10:40' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 18256 | Ibitekerezo

Lt Col Innocent Munyengango, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 6 Nzeri 2018, abasirikare bari ku irondo barashe umugabo bivugwa ko ari umujura wari umaze kwiba mu rugo rw’umuntu mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge, uwarashwe akaba yahise apfa.

Ibijyanye n’iraswa ry’uyu mugabo byemejwe na Lt Col Innocent Munyengango, umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com. Yavuze ko umugabo warashwe yashatse kurwanya abasirikare bari bari ku irondo.

Lt Col Munyengango ati : "Byabaye nka saa tanu na 40 za ninjoro muri Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge. Abasirikare bari ku irondo batabajwe babwirwa ko uwitwa Musanabera Saadah yibwe amafaranga ibihumbi 60 n’icyuma cy’umuziki kizwi nka amplificateur,ni uko irondo riratabara, risanga ni umujura witwa Niyitanga Jean Claude bakunda kwita Bartez w’imyaka 40, ni umujura usanzwe azwi cyane muri ako gace nk’uko binemezwa n’abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze."

Uyu muvugizi w’Ingabo z’u Rwanda akomeza agira ati : "Uwo mujura wafashwe rero, yahise akora nk’ibyo abantu bamaze iminsi bakora byo gushaka kurwanya inzego z’umutekano, aho kwemera gutabwa muri yombi arwanya abasirikare, ubwo nabo mu kwirwanaho baramurasa arapfa".

Ibi byabaye nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nabwo ahagana saa kumi n’imwe n’igice, abasirikare bari ku burinzi barashe umusore utaramenyekanye umwirondoro, nyuma y’uko yari arimo kwiba ibikoresho by’ubwubatsi byari bipakiye mu modoka mu kagari ka Nyabugogo, ni mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge.

Lt Innocent Munyengango avuga ko urupfu rwose ruba rutifuzwa ariko hari igihe inzego z’umutekano zibona ko nta yandi mahitamo, bityo akagira n’ubutumwa atanga. Yagize ati : "Ubutumwa twatanga rero, urupfu rwose ntiturwifuza ariko uwo waba uri we wese kurwanya irondo si byo. Ikindi kandi ubujura babureke bigaragara ko muri iyi minsi bwakajije umurego kandi inzego z’umutekano ntizizigera zemera ko abahungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo bakomeza."

Lt Col Munyengango yasoje ubutumwa bwe agira ati : "Mu kubahiriza inshingano zabo, abasirikare b’u Rwanda bemerewe gukoresha imbaraga zemewe n’amategeko agenga akazi (Rules of Engagement). Aya ni amategeko agenga akazi, atuyobora mu bikorwa byacu ndetse agaragaza uburyo n’igihe hakoreshwa imbaraga. Iyo abasirikare ba RDF barenze kuri ayo mategeko, habaho iperereza, abishe amategeko bagahanwa."


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA