AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Kigali: Abashoferi barenga 80 batawe muri yombi bazira gutwara basinze

Kigali: Abashoferi barenga 80 batawe muri yombi bazira gutwara basinze
2-09-2019 saa 08:20' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5135 | Ibitekerezo 1

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yataye muri yombi abashoferi 88 bafashwe batwaye basinze.

Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji yavuze ko ari umukwabo baze muri gahunda y’ ubukangurambaga bwo kwirinda impanuka zo mu muhanda bwiswe ‘ Gerayo amahoro’. Ubu bukangurambaga bwatangiye muri Gicurasi n’ ubu buracyakomeje’.

Mujiji avuga ko kuba hari abashoferi batwara basinze ari kimwe mu biteza impanuka nyinshi zo mu muhanda.

Yagize ati “Abatawe muri yombi kuko banyoye ni abari barengeje igipimo cyagenwe cya 0.8, uko bari bameze bisonanura ibyago byinshi byo gukora impanuka”.
Akomeza avuga ko hakenewe ko abashoferi bakwiye kumva ko ubuzima bwabo, abakoresha umuhanda n’ ibyabo ari inshingano zabo kubirinda.

Ati “Niba ufite imodoka cyangwa moto menya niba ufite umuntu utasinze uraza kugucyura. Ntimugashyire ubuzima bwanyu n’ ubw’ abakoresha umuhanda mu kaga”.

Polisi y’ u Rwanda isaba ko umuntu wese ubonye umushoferi cyangwa umumotari utwaye yasinze agomba gutanga amakuru.

Muri ubu bukangurambaga bwo kurwanya impanuka ‘Gerayo Amahoro’ polisi ivuga ko itazihanganira abatwara basinze kuko ari icyaha gihanwa n’ amategeko

Ati “Gutwara wasinze ni icyaha gihanwa n’ amategeko. Gihanishwa gucibwa amande y’ ibihumbi 150 n’ igifungo kandi ikinyabiziga kigafatirwa ku bintu umuntu yashoboraga kwirinda”

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(WHO) rigaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 300 bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda buri mwaka. Izi mpanuka ziza ku mwanya wa 8 mu gihitana ubuzima bw’abatuye Isi nyuma y’icyorezo cya SIDA, Igituntu n’izindi ndwara.

Mu Rwanda , Umwaka ushize wa 2018 impanuka zo mu muhanda zahitanye abagera kuri 465 abandi 600 bizasigira ubumuga bukomeye. 80% by’ izi mpanuka zatewe n’ amakosa y’ abashoferi arimo no gutwara basinze.

Src: The new Times


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Kajeb Kuya 2-09-2019

Nibyo bajye babandikira namande bazayazamure. Bajye babaca 800000 frw

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...