AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kamonyi : Arakekwaho kwica se amukubise ‘majagu’

Kamonyi : Arakekwaho kwica se amukubise ‘majagu’
22-01-2021 saa 09:59' | By Martin Niyonkuru | Yasomwe n'abantu 1888 | Ibitekerezo 2

Uwitwa Ntibiramira Emmanuel bakunze kwita Semahukumu wo mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Jenda, Umurenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, yatawe muri yombi akekwaho kwica se amukubise isuka ya majagu.

Uyu Ntibirama ukekwaho kwica se mu gikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 21 Mutarama 2021 ubwo yatahaga akabanza gutongana na se bakundaga kugirana amakimbirane, undi agahita amukubita iriya suka.

Amakimbirane ya Ntibirama na se ngo yaturukaga ku kuba se yakundaga kumubuza kugurisha ubutaka bwabo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry yavuze ko uriya ukekwaho kwica se yatawe muri yombi ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Mugina.

Yavuze ko umubiri wa nyakwigendera wajyanywe ku kigo gishinzwe gusuzuma ibimenyetso bya gihanga (Rwanda Forensic Lab) kiri ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali kugira ngo hakorwe isuzuma rya nyuma.

Dr Murangira Thierry avuga ko urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangiye gukora isuzuma kugira ngo dosiye y’ukekwaho gukora icyaha ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Niyonzima pacificique Kuya 26-01-2021

Iryo nihohoterwaryabanya Rwanda rwose abayobozi ni bagiricyobabikoraho murakoze.?

Kayitare Kuya 22-01-2021

Ariko nkubu kwica iso si ubukunguzi koko ?nibimuhama agende azabyumvira kuri burundu yigifungo bazamukubita

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA