AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Imodoka itwara imirambo yafatiwemo magendu

Imodoka itwara imirambo yafatiwemo magendu
5-07-2019 saa 12:50' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5127 | Ibitekerezo

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko hari imodoka itwara imirambo yafatiwemo imyenda ya magendu iyijyanye mu mujyi wa Kigali, abari muri iyo modoka ya kampani yitwa Dutabarane batawe muri yombi.

Iyo modoka yafatiwe mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’ Iburengerazuba yari ivuye I Rusizi aho yari yajyanye umurambo kuri uyu wa 4 Nyakanga 2019.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda CP Jean Bosco Kabera yavuze ko iyo umushoferi w’ iyo modoka yumvikanye n’ abantu bamuha imyenda ya magendu ngo ayijyane I Kigali.

Ababikoze ubu bamaze gutabwa muri yombi bafungiye mu karere ka Nyamasheke naho ishami rya Polisi y’ u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu riri gukurikirana iki kibazo. Iri shami rikorera mu kigo cy’ igihugu cy’ imisoro n’ amahoro RRA.

CP Kabera yavuze ko Polisi y’ u Rwanda ishimira abaturage batanze amakuru yatumye iyo modoka ya Dutabarane ifatwa.

Yagize ati “Mu rwego rw’ imikoranire magendu nyinshi zirafatwa n’ aya makuru tuba twayahawe n’ abaturage, tunabashimira ku makuru baba batanze”.

CP Kabera yavuze ko kuba iyi modoka itwara imirambo yafatiwe mu bikorwa bya magendu bitavuzeho ko magendu igiye kwiyongera ko ahubwo bivuze ko imodoka zose Polisi izajya izigenzura niyo yaba idafite amakuru yahawe n’ abaturage.
U Rwanda rwaciye icuruzwa ry’ imyenda ya caguwa ariko mu bihugu ruturanye narwo iyo myenda iracyacuruzwa.

Magendu y’ imyenda ifatirwa mu Rwanda iba yavuye mu bihugu by’ abaturanyi by’ umwihariko Repubulika ya Demukarasi ya Kongo. Kuri iyi nshuro magendu yafashwe ni amabaro atatu n’ utundi dufuka tw’ imyenda n’ utw’ inkweto.

Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke mu gihe iperereza rikomeje ngo hakurikizwe ibyo amategeko ateganya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...