AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Imirambo, ibiribwa, n’intwaro ni bimwe mu bigaragara mu mafoto yafatiwe I Nyaruguru ahagabwe igitero

Imirambo, ibiribwa, n’intwaro ni bimwe mu bigaragara mu mafoto yafatiwe I Nyaruguru ahagabwe igitero
27-06-2020 saa 14:18' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 9364 | Ibitekerezo

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko mu ijoro ryakeye mu ma saa munani abantu bataramenyekana bagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru. Ingabo z’u Rwanda zishemo bane, batatu bafatwa mpiri abandi basubira mu Burundi aho bateye baturutse.

Mu mafoto yafatiwe ahagabwe icyo gitero harimo amandazi, amasasu, ibiryo byo mu mikebe, imbunda, ndetse hanagaragamo imirambo y’abarashwe.

Iki gitero cyagabwe kuri kilometero 1 uvuye kumupaka w’u Burundi, abatuye murenge wa Ruheru ahagabwe iki gitero bavuga ko bamenye bamwe mu bakigabye. Ngo harimo Sagihungu wo mu Gihisi n’uwitwa Desire bari baturanye mu Burundi.

Abaturanye ba Nyaruguru bemeza ko abagabye iki gitero ari abaturage bo mu Burundi bari barinjiye mu nyeshyamba.

Ingabo z’u Rwanda n’abagabye igitero barasaniye muri uyu murima w’ingano

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yavuze ko abagabye igitero bari bafite umugambi wo kwica abaturage mu mudugudu w’Ikitegererezo wa Yanze, hanyuma ingabo z’u Rwanda zibimenya batarahagera zirabitegura bahageze bararasana.

Meya Habitegeko avuga ko muri aba bagabye igitero harimo abagiye basahura, n’abagiye ku kigo cya gisirikare ariko ngo aho bagiye hose basanze ingabo z’u Rwanda ziri maso zirabarasa.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango avuga ko RDF yarashe abari bateye maze bahunga basubira mu Burundi aho bateye baturutse.

Yagize ati "Aba bitwaje intwaro bateye baturutse mu Burundi nyuma basubirayo basiga inyuma abarwanyi babo bane bapfuye ndetse n’ibikoresho bya gisirikari birimo imbunda n’iradiyo za gisirikari. Mu guhangana n’abateye, abasirikari batatu b’u Rwanda bakomeretse ku buryo bworoheje. Turizeza Abanyarwanda ko abakoze ibi bakurikiranwa bakamenyekana."

Yongeyeho ko aba bateye bari bagamije kugirira nabi ababa mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze urindwa n’Ingabo z’u Rwanda muri aka gace kandi uherereye mu kilometero kimwe gusa uvuye ku mbibi z’u Rwanda n’u Burundi.

Aba bateye baturutse mu Burundi ari na ho basubiye nyuma yo kuraswa berekeza mu birindiro by’Ingabo z’u Burundi biherereye ahitwa mu Gihisi ho muri Komini Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA