AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Igisirikare cyemeje ko umwana Sgt Major Robert ashinjwa gusambanya ari uwo mu muryango we

Igisirikare cyemeje ko umwana Sgt Major Robert ashinjwa gusambanya ari uwo mu muryango we
23-11-2020 saa 14:29' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 18361 | Ibitekerezo

Ubuyobobozi bw’igisirikare cy’u Rwanda, bwahamije ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare burimo gukora iperereza ku muhanzi akaba n’umusikare ufite ipeti rya Sergeant Major ariko wamenyekanye cyane nka Sergeant Robert, ndetse ubu akaba arimo gushakishwa nyuma yo gutoroka ashinjwa icyaha cyo gusambana umwana. Ingabo z’u Rwanda zanatangaje ko umwana ashinjwa gusambanya ari uwo mu muryango we.

Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bubinyujije ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo, ibi ngo byabereye mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo kuwa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2020. Ishami rishinzwe ubushinjacyaha bwa gisirikare Military Prosecution Department rikaba rikomeje gukora iperereza kuri icyo cyaha.

Iri tangazo ry’ingabo z’u Rwanda rirakomeza rigira riti : "RDF irizeza abaturage ko hazabaho ubutabera buboneye kandi itazigera ijejenkera abakozi bayo bica amategeko y’u Rwanda cyangwa amahame ngengamyitwarire n’indangagaciro bigenga abasirikare. Harimo gushyirwa imbaraga zose zishoboka ngo hamenyekane aho ukurikiranyweho icyaha aherereye"

Sergeant Major Robert ari mu bahanzi bazwi cyane muri ‘Army Jazz Band’

Sergeant Major Robert azwi mu ndirimbo nyinshi yakoranye n’itsinda ‘Army Jazz Band’ ry’abasirikare baririmba indirimbo zivuga ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda. Yanamenyekanye mu zindi zitandukanye zivuga ubutumwa busanzwe zirimo n’ihimbaza Imana yakunzwe mu myaka yashiz yitwa Impanda. N’ubwo ubu afite ipeti rya Sergeant Major, abantu bakomeje kumwita Sergeant Robert kuko ari ryo zina yamamayeho, bijyanye n’ipeti yari afite icyo gihe, ugiye kumuvuga wese akabanzaho ipeti bigera aho bamwe babifata nk’aho Sergeant ari akazina ke bwite.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA