AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Hari gushakwa uko Gereza ya Huye yavanwa mu mujyi

Hari gushakwa uko Gereza ya Huye yavanwa mu mujyi
4-09-2019 saa 13:38' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1690 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’ Akarere ka Huye Ange Sebutege avuga ko harimo gushakwa ingengo y’ imari yo kwimura Gereza ya Huye kuko ngo kuba iri mu mujyi ubwabyo ni ikibazo.

Ni mu gihe mu bihe bitandukanye abaturiye iyi gereza n’ abanyura hafi yayo bakunze kwinubira umunuko ukabije uyiturukamo.

Meya Sebutege avuga ko ku kibazo cy’ umunuko bazaganira n’ ubuyobozi bw’ iyi gereza bukareba icyo bwaba bubikozeho kuko ngo iki kibazo kigeze kugaragara muri iyi gereza muri za 2015 kiza gukemurwa ngo kuba cyongeye kugaragara bagiye gushaka icyo babikoraho.

Agaragaza ko umuti urambye ari ukwimura Gereza kuko ngo kuba iri mu mujyi ni ikibazo, gusa ngo kuyimura birahenze kuko bisaba amafaranga y’ u Rwanda atari munsi ya miliyari 10.

Agira ati “Gereza ya Huye ubuyobozi bw’ akarere, ubw’ intara n’ ubwagereza twabiganiriyeho birumvikana ko no kuba iri mu mujyi ni ikibazo. Mu mahame turabyemeranyaho ariko kwimura gereza bisaba ubushobozi bwinshi bitewe n’ ibikorwaremezo n’ ubwinshi bw’ abantu… Tuganira n’ umuyobozi w’ iriya gereza yatubwiye ko kugira ngo yimurwe bitajya munsi ya miliyari 10”

Meya Sebutege avuga ko kuri ubu akarere kari gushaka aho iyi gereza izaba iherereye mu gishushanyo mbonera kivuguruye cy’ umujyi wa Huye.

Gereza ya Huye kugeza ubu ifungiwemo imfungwa n’ abagororwa barenga ibihumbi 11. Iherereye ahitwa Karubanda mu mujyi wa Huye.

Muri 2017 abagororwa bari bafungiye muri Gereza ya Kimironko na Gereza ya Nyarugenge bose bimuriwe muri Gereza ya Mageragere. Izi Gereza ebyiri zari mu mujyi wa Kigali ariko ziza kwimurirwa mu nkengero z’ umujyi wa Kigali mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA