AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gisagara : Umusore w’imyaka 20 arakekwaho kwica umugabo wa nyina bapfuye amafaranga 12 000 Frw

Gisagara : Umusore w’imyaka 20 arakekwaho kwica umugabo wa nyina bapfuye amafaranga 12 000 Frw
16-05-2020 saa 08:02' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2634 | Ibitekerezo

Umusore w’imyaka 20 wo mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugabo wa nyina akoresheje isuka.

Hakorimana Damascene ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi nibwo yarwanye n’ uyu mugabo wa nyina bapfuye amafaranga ibihumbi 12 yakoreye mu kurinda umuceri akanga ko uyu muryango nyina yashatse uyakoresha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikonko Murenzi Augustin yatangarije UKWEZI ko muri uko kurwana umugabo wa nyina w’uyu mwana Niyotwagira Jean Bosco w’imyaka 56 y’amavuko yafashe isuka ashaka kuyikubita uyu mwana, umwana amurusha imbaraga arayimwaka ayimukubita mu gihorihori ahita apfa.

Murenzi avuga ko ikigaragara ari uko uyu musore atashakaga kuba muri uyu muryango kuko yigeze no kuwuvamo ajya kuba kwa nyirarume.

Yagize ati “Imbarutso ni uko hari amafaranga yari yarakoreye mu kurinda inyoni mu muceri, hanyuma yanga ko amafaranga yakoreye akoreshwa n’umuryango, abyanze rero barakimbirana batangira kurwana”.

Mukantabana Athanasie w’imyaka 44 y’amavuko niwe nyina w’uyu musore, yari yaramubyaye mbere hanyuma ajya gushaka kwa Niyotwagira amujyanye.

Murenzi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kuko abyara ingaruka mbi abibutsa ko abafitanye ikibazo bakwiye kwiyambaza ubuyobozi bukagikemura hakiri kare.

Biteganyijwe ko umurambo wa Niyotwagira ushingurwa none tariki 16 nyuma yo gukorerwa isuzuma kuko bikiba wahise ujyanwa ku Bitaro bya Gakoma, umusore ukurikiranyweho kumwica afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gikonko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA