AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Gisagara: Inzu z’abarokotse Jenoside zarashaje, bati ’zarasenyukaga tukabibwira ubuyobozi’ [AMAFOTO]

Gisagara: Inzu z’abarokotse Jenoside zarashaje, bati ’zarasenyukaga tukabibwira ubuyobozi’  [AMAFOTO]
3-02-2020 saa 16:05' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1830 | Ibitekerezo 3

Hari abakecuru barokotse Jenoside yakorewe abatutsi batabaza ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara ngo bububakire amazu yo kubamo kuko ayo bari batuyemo yasenyutse kubera gusaza bakaba badafite ubushobozi bwo kwiyubakira.

Ni mu mudugudu wa Sagahungu ,akagari ka Cyamukuza umurenge wa Ndora ho mu karere ka Gisagara.

Aya mazu yubatswe nyuma gato ya Jenoside yakorewe abatutsi yubakwa huti huti kuko iyi miryango itari ifite aho kuba.

Aba baturage bavuga ko aya mazu yagiye asenyuka bakabibwira ubuyobozi ariko ntibubyiteho kugeza ubwo amwe muriyo asenyutse hafi ya burundu.

Umwe muri aba bakecuru ati “Haridutse muri ruriya ruhande rwo hirya njya kubivuga ntibyagira icyo bitanga, hongeye kuriduka mu rundi ruhande nanone njya kubivuga”

Aba baturage bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kwisanira aya mazu arinaho bahera basaba ubuyobozi ko bwabubakira amazu mashya.

Usibye kumara igihe izi nzu zisenyuka zidasanwa,imvura imaze iminsi igwa ngo na yo yazongereye ingaruka zitumye bamwe barazihunze bakaba bari mu macumbi hirya no hino.

Umwe muribo yagize ati “Kubera icyorezo cy’imvura cyaje ubu abantu benshi zagiye zika ngira ngo wabibonye. Nagize ubwoba mbwira umwana wandazaga ni uyu munsi ntuze undeke njyewe mfe njyenyine ntabana ngipfanye”.
Aya mazu bamwe bamaze kuyavamo kubera gutinya ko yabagwaho bakahaburira ubuzima. Umwe muri bo ati “Njyewe ubwanjye ndacumbitse urabona ko hari n’abandi nabo zaguye, nabo bari mu macumbi ariko n’abasigaye urabona ko ziri ku manegeka bazirimo ariko zenda kugwa”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gisagara, Gasengayire Clemence, avuga ko izi nzu zishaje koko bitewe n’uko zubatswe huti huti nyuma gato ya Jenoside yakorewe abatutsi hakorwa ubutabazi ngo haboneke aho abantu baba bikinze.

Avuga ko nk’akarere bateganyije uburyo bwo gukemura iki kibazo hubakwa inzu zikomeye zirambye mu gihe abo zasenyukiyeho babaye bacumbikiwe.

Ati “Bigaragara ko amazu ari I Ndora ashaje, ejobundi imvura iguye tubona bari muri risk ko ashobora kubagwaho, barangije turabakodeshereza. Ni amazu 8. Turiho turahubaka amazu 20 hariya mu mujyi wa Ndora”.

Gasenyayire avuga ko abari mu nzu zishaje cyane bahisemo kongera kububakira aho kubasanira.




INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Semwiza95 Kuya 6-02-2020

Uwabuze ntabona koko!!!!

Mahoro Kuya 6-02-2020

Gisagara ntabuyobozi dufite erega. Mayor uhari ntacyo amaze usibye amatiku n ubugome no gushaka uko yba amafaranga nta kindi amaze

Fina Kuya 4-02-2020

Nukuri ibi bintu ntibikwiye pe ubuyobozi burakabije

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...