AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Gakenke: Umusore yatemaguye mushiki we bapfuye amafaranga yari kuzakoreshwa mu kumushyingira

Gakenke: Umusore yatemaguye mushiki we bapfuye amafaranga yari kuzakoreshwa mu kumushyingira
6-06-2018 saa 10:03' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 11569 | Ibitekerezo 4

Umusore witwa Bimenyimana Joseph yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Gicurasi 2018, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa nyuma yo gutemagura n’umuhoro mushiki we wendaga gushyingirwa bapfuye ko uyu musore yari yibye umubyeyi wabo amafaranga yari kuzakoreshwa mu birori byo gushyingira uyu mushiki we.

Bimenyimana Joseph na mushiki we, Mujawamaliya Anathalie bose babanaga n’ababyeyi ndetse n’abandi bana bavugaka aho batuye mu murenge wa Coko, akarere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abo muri uyu muryango babwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko Bimenyimana yari yibye amafaranga 119,000Frw ya nyina ubabyara, nyuma bashiki be bamenye ko yayabikijeho kuri simukadi ye (Mobile Money), baza kuyifata barayabikuza wa musore abimenye araza afata umuhoro atemagura umwe muri aba bashiki be, Mujawamaliya Anathalie wari uri no hafi gushyingirwa ngo n’aya mafaranga niyo abo muri uyu muryango bari bateganya gukoresha muri ibi birori.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Coko, Ndacyayisenga yabwiye Ukwezi.com ko uyu musore yashyizwe mu majwi n’abo mu muryango we bavuze ko yari asanzwe afite imyitwarire mibi nk’uko babihamirijwe n’abo mu muryango we barimo na nyina ubabyara.

Gitifu Ndacyayisenga yakomeje avuga ko icyo bakora nk’ubuyobozi ari ukuganiriza abaturage bakababwira ububi bw’ibyaha nk’ibi ngibi. Ati “Ejo mu nteko y’abaturage twarabaganirije tubabwira kwirinda ibyaha n’ubu bw’ibyaha nk’ibi”

Kuri ubu Bimenyimana Josph yajyanywe kuri sitasiyo ya RIB iherereye ku Rushashi naho mushiki we, Mujawamaliya Anathalie watemwe akaba yahise ajyanwa ku bitaro bya Ruli aho ari gukuirikiranwa n’abaganga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Sowhat Kuya 7-06-2018

Urubyiruko rukomeze rwigishwe kwigira bumve ko umurimo ari wo uzabahesha agaciro, bereke kurarikira utw’abandi.

Ntuyenabo Dieudonne Kuya 7-06-2018

Nihanganishije mbere umukunzi wuyu mukobwa naho uyu musore wakoze aya mahano ahanwe namategeko nanamusabira Burundi yumwihariko,kuko nta muntu ukwiyiye kuvutsa mugenzi we ubuzima ukwiriye kugaruka mu Bantu kuko aba azongera rwose agakora amabi.

JEAD Kuya 6-06-2018

birababaje uwomuhunguwishemushikiwe akanirwe urumukwiye naweyumve ukokugiranabibimera.

Firimini Kuya 6-06-2018

uwomusore watemye mushikiwe ahanwe byintangarugero nabandi barebereho

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...