AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Dusabumuremyi wakoraga muri cantine y’ Ikigo Nderabuzima cya Shyogwe yiciwemo

Dusabumuremyi wakoraga muri cantine y’ Ikigo Nderabuzima cya Shyogwe yiciwemo
24-09-2019 saa 20:01' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5900 | Ibitekerezo

Dusabumuremyi Sylidio wakoraga muri Cantine y’Ikigo Nderabuzima cya Shyogwe mu Karere ka Muhanga yiciwemo n’abantu bataramenyekana bamuteye ibyuma ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Nzeri 2019.

Hari amakuru avuga ko yishwe hagati ya saa kumi n’ebyiri n’igice na saa moya n’abantu bataramenyekana, bikekwa ko baje kuri moto.

Mu butumwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwanyujije kuri Twitter rwatangaje ko “Dusabumuremyi Sylidio yishwe n’abantu bataramenyekana bamuteye ibyuma, bamwiciye muri Cantine y’ikigo nderabuzima cya Shyogwe mu Karere ka Muhanga aho yakoreraga.”

RIB ivuga ko "Mu iperereza ry’ibanze hafashwe abantu babiri bakekwa kugira uruhare muri ubwo bwicanyi. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane abamwishe n’icyo bari bagambiriye."

RIB yasabye umuntu wese waba afite amakuru yafasha iperereza kubakoze ubu bwicanyi ko yayatanga kuri station ya RIB imwegereye.

Umugore wa Nyakwigendera Syldio akora mu kigo nderabuzima cya Shyogwe kandi batuye muri metero nka 40 uvuye kuri cantine uyu mugabo yiciwemo.

Amakuru atangwa n’ ubuyobozi bw’ inzego zibanze yemeza ko uyu mugabo nta muntu uzwi bari bafitanye ikibazo.

Ujya muri iyi cantine yinjirira ku marembo y’ ikigo nderabuzima kandi hari n’ abashinzwe umutekano.

Abantu babiri batawe muri yombi mu gihe iperereza rikomeje ni abaje kuri moto bakongera bakayigendaho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA