AMAKURU

UKWEZI
pax

Dosiye y’umuherwe Mironko wavuzweho kwiba amashanyarazi yashyikirijwe Ubushinjacyaha

Dosiye y’umuherwe Mironko wavuzweho kwiba amashanyarazi yashyikirijwe Ubushinjacyaha
23-06-2020 saa 10:44' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6352 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwashyikirije Ubushinjacyaha Dosiye y’umuhungu w’Umunyemari Mironko Franҫois-Xavier ukekwaho kwiba umuriro w’amashanyarazi binyuze mu ruganda rwe rukorera mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali.

Amakuru y’uko uyu muherwe uyobora Uruganda rwa Mironko Plastique ari gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha yemejwe na RIB aho yatangaje ko yamaze gukora dosiye ye ikayishyikiriza Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle yabwiye UKWEZI ko iyo dosiye bayitanze mu Bushinjacyaha ku wa 19 Kamena 2020.

Yakomeje agira ati “Amakuru menshi mwayabaza ubushinjacyaha kuko twamaze kubashyikiriza dosiye ye.”

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ku rukuta rwa Twitter ko "Arakekwaho icyaha cyo kwiba umuriro wa REG. Dosiye twayakiriye ejo. Turayifatira umwanzuro wo kuyiregera Urukiko."

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) yatangaje ko ku wa 17 Kamena 2020, aribwo yatahuye ubujura bw’amashanyarazi bwakorwaga n’uru ruganda aho byavuzwe ko rwari rumaze igihe barayobeje insinga zifashishwa mu kugenzura umuriro unyura muri mubazi.

Icyo gihe Umuyobozi w’Uruganda rwa Mironko Plastique Industry, Mironko Jean Pierre(uyu ni umuhungu wa Mironko Franҫois-Xavier) yavuze atunguwe no gusanga yiba umuriro bitewe no kuba nta bumenyi buhambaye asanganywe mu bijyanye n’amashanyarazi.

Soma inkuru bifitanye isano hano:REG yatahuye ubujura bw’amashanyarazi bwakorwaga n’Uruganda rwa Mironko Plastique
Umuherwe Mironko Francois washinze Uruganda Mironko Plastique, kuri ubu umuhungu we ari nawe muyobozi warwo yatawe muri yombi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...