AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

COVID19: Imfungwa n’abagororwa babayeho bate muri gereza?

COVID19: Imfungwa n’abagororwa babayeho bate muri gereza?
16-05-2020 saa 11:29' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2767 | Ibitekerezo

Kuva mu Ukuboza 2019, Isi yose ihangayikishijwe bikomeye n’icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus, kuri ubu 4 543 975 bamaze kuyandura ku Isi yose, barimo 307 736 yahitanye, mu gihe kimaze kugera mu bihugu 188 birimo n’u Rwanda.

Kuva ku wa 14 Werurwe 2020, ubwo icyorezo cyageraga mu Rwanda hashyizweho ingamba zo gukomeza kugikumira no kurinda ko cyakwirakwira hirya no hino mu gihugu.

Imibare iheruka ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko abantu 287 aribo bamaze kwandura iki cyorezo mu gihe abagera ku 177 aribo bamaze gukira. Nta muntu uricwa na Coronavirus mu gihugu.

Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwand, RCS, rutangaza ko muri gereza zose uko ari 13 ziri mu Rwanda, hakajijwe ingamba zigamije gukumira ko iki cyorezo cyageramo cyane ko bijyanye n’uburyo cyandura byateza akaga gakomeye kiramutse kigezemo.

Ingamba zashyizweho zirimo kuba harahagaritswe urujya n’uruza kuri gereza babuza abantu gusura ababo bafunzwe, hashyizweho telephone nyinshi zifasha kuba umuntu ufunzwe avugana n’abo mu muryango we.

Hashyizweho uburyo bwa Mobile Money ko umuntu ufunzwe ashobora kohererezwa amafaranga akaba yagura inyunganirafunguro muri gereza, iby0 byashyizweho kubera ko mbere y’uko gusura bihagarikwa hari imfungwa n’abagororwa basurwaga buri munsi n’abo mu miryango yabo bakabazanira ibiribwa bidasanzwe.

Imbere muri gereza, abafunzwe barangwaga no kujya gukora imirimo itandukanye hanze irimo ubwubatsi, ubuhinzi n’ibindi bikorwa remezo bakora hanze ya gereza, ibyo nabyo byarahagaritswe hasigara ibikorerwa imbere muri gereza.

Ibijyanye n’isuku imbere muri gerereza, hashyizweho uburyo bw’ubukangurambaga bwo kumenya uko iki cyorezo cyandura n’uburyo bwo kukirinda.

Ibijyanye n’abantu bashya baza gufungwa babanza gusuzumwa, hakaboneka icyangombwa cya muganga kigaragaza ko nta cyorezo cya Coronavirus bafite.

Iyo bageze muri gereza kandi babanza gushyirwa mu kato k’iminsi 14, abasohoka bo bitewe n’uko baba bamaze igihe muri gereza kandi bararinzwe haba hari icyizere cy’uko ari bazima. Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, SSP Hillary Sengabo/Photo:Ububiko

Mu kiganiro cyari cyatumiwemo Umuvugizi wa RCS, SSP Hillary Sengabo kuri TV1, cyagarutse ku mibereho y’imfungwa n’abagororwa muri ibi bihe hatangajwe ko kugeza uyu munsi nta cyorezo cya COVID19 kiragaragara muri gereza zo mu Rwanda.

SSP Sengabo yasobanuye ko kimwe n’ahandi hose mu gihugu kuko abaturage basabwa kwirinda n’abari muri za gereza nabo barinzwe iki cyorezo.

Yagize ati “Abagororwa n’imfungwa uko babayeho nink’uko n’ubundi abantu babayeho hanze birinda ariko hariya bararindwa ndetse dutinya ko iki cyorezo cyahagera ari nayo mpamvu twakajije ingamba zo gukumira.”

Avuga kandi ko uretse ingamba zashyizweho, bakorana bya hafi n’inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda hagamijwe gukumirwa iki cyorezo gikomeje kugariza Isi muri rusange.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS/WHO riherutse gutangaza ko iki cyorezo gishobora kuba nk’ibindi byose bitarabonerwa umuti bityo bikazaba ngombwa ko abatuye Isi biga kubana nacyo by’igihe kirekire.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...