AMAKURU

UKWEZI
pax

’Amandazi’ yafatanywe Ingabo z’u Burundi zagabye igitero i Nyaruguru yasize umugani

’Amandazi’ yafatanywe Ingabo z’u Burundi zagabye igitero i Nyaruguru yasize umugani
28-06-2020 saa 10:28' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 14674 | Ibitekerezo 8

Ingabo z’u Rwanda zafashe mpiri abantu batatu ndetse zica bane mu bantu bagera ku 100 bari bagabye igitero mu Karere ka Nyaruguru, bagamije kugirira nabi ababa mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze urindwa n’Ingabo z’u Rwanda muri aka gace kandi uherereye mu kilometero kimwe gusa uvuye ku mbibi z’u Rwanda n’u Burundi.

Iki gitero cyagabwe ahagana saa sita z’ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020, mu Murenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yavuze ko basanze Ingabo z’u Rwanda ziri maso zitangira kubarasa, mu gitero cyamaze iminota iri hagati ya 20 na 30 muri icyo gicuku.

Bateye baturutse mu Burundi ari na ho basubiye nyuma yo kuraswa berekeza mu birindiro by’Ingabo z’u Burundi biherereye ahitwa mu Gihisi ho muri Komini Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke.

Amandazi yasize umugani

Abagabye igitero basize inyuma abarwanyi babo bane bapfuye, ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda na radiyo za gisirikari n’ibikombe by’ibiribwa byanditseho "FORCE DE DEFENSE NATIONALE DU BURUNDI" (Ingabo z’Igihugu z’u Burundi).

Mu bindi bintu bafatanywe harimo harimo amandazi, amasasu, ibiryo byo mu mikebe, imbunda, ndetse hanagaragamo imirambo y’abarashwe.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko abari kuri Twitter bakomeje kugira urwenya ‘amandazi’ yafatanywe aba abasirikare b’u Burundi.

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF,cyashyize hanze amafoto agaragaza ibi bintu byafatanywe aba basirikare batatu b’u Burundi ndetse n’ibindi byasizwe inyuma n’ababashije gucika.

Aya mafoto akimara kujya hanze abakoresha Twitter bakomeje guhererekanya ifoto igaragaza amandazi, isukari na korogati ya ABDC yafatanywe aba barwanyi b’u Burundi.

Karangwa Sewase kuri Twitter yagize ati “Bimwe mu birwanisho aba bahungu basigiwe na Mudacumura harimo amandazi n’ibiyiko.”

Akimara gushyira kuri Twitter ubu butumwa yaherekeje n’iyo foto abantu benshi bakomeje gutangaho ibitekerezo abenshi ubona bari gukwena igisirikare cy’u Burundi.

Undi witwa Umukobwa wa Mudakika yagize ati “Umurwanyi (wa ntawe) uri butsindwe umumenyera ku ntwaro (na zo za ntazo) yitwaje !”

Mu buryo busa no gutebya uwitwa Robert Cyubahiro we yagize ati “Mana ninjya kurugamba uzampe impunda, unyigishe kwihangana, umpe kudacika intege ariko ntuzampe AMANDAZI”

Iki gitero cyagabwe n’u Burundi ku ngabo z’u Rwanda kije nyuma y’iminsi mike mu Burundi hatowe ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Gen Ndayishimiye Evariste, bukaba buhanzwe amaso harebwa niba buzazana impinduka ku bushotoranyi ku Rwanda bumaze igihe.

Iki gitero kandi kibaye nyuma y’amasaha make mu Burundi bashyinguye Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida w’icyo gihugu, witabye Imana ku wa 8 Kamena azize uguhagarara k’umutima, nk’uko Guverinoma y’icyo gihugu yabitangaje.

Gusa ku rundi ruhande Igisirikare cy’u Burundi cyavuze ko atari indiri z’abitwaje intwaro bahungabanya umutekano w’ibihugu by’abaturanyi kivuga ko inshingano zacyo ari ukurinda umutekano w’imipaka ihuza u Burundi n’abaturanyi.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’ u Burundi Col Biyereke Floribert, mu itangazo igisirikare cy’u Burundi cyashyize ahagaragara yagize ati “ingabo z’u Burundi (FDNB), zirashaka kumenyesha Abarundi n’amahanga ko ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba indiri y’abitwaje intwaro bahungabanya umutekano w’ibihugu bituranyi"

Muri Gicurasi , igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko cyarasanye n’igisirikare cy’u Burundi mu kiyaga cya Rweru kiri mu karere ka Bugesera ku ruhande rw’u Rwanda no mu ntara ya Kirundo ku ruhande rw’u Burundi. Mu gakubo k’umukara kuri iyo foto hagaragaraho amandazi yafatanywe ingabo z’u BurundiMubyo bafatanywe hari harimo n’isukari

Reba ibitekerezo by’abari guseka uburyo ingabo z’u Burundi zafatanywe ’amandazi’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
Kubwayo Jean baptiste Kuya 29-06-2020

ni akumiro !

ISIRIKOREYE Kuya 29-06-2020

KO U RWANDA RWAVUZE KO ARI ABAGIZI BANABI SE WAMUNYAMAKURU WE UKABA WEMEZA KO ARI INGABO ZUBURUNDI AYO MAKURU WAYAKUYEHE MUJYE MUREKA KUBESHYA UKURI KUZAMENYEKANA ABAFASHWE BAGEJEJWE IMBERE YURUKIKO PLEASE BE PROFESSIONALS

Laurence MUKAHIGIRO Kuya 29-06-2020

amandazi ngo atuma badasonza,

Nsengiyumva Kuya 29-06-2020

Wapi ibyo nibfeki ingabo zacu zurwanda zakabashijye kurinda igihugu barantwinuyiriye baradukubita turatsindwa

Nsengiyumva Kuya 29-06-2020

Wapi ibyo nibfeki ingabo zacu zurwanda zakabashijye kurinda igihugu barantwinuyiriye baradukubita turatsindwa

Ian Kuya 28-06-2020

Ingabo zu urwanda turabemera na perezida wacu ntanduru ntandishyi ntantugunda ntaninda yumujinya bamwijireho amahoro

Ntirampeba Thierry Kuya 28-06-2020

Ntawovuga vyishi ukuri kuzomenyekana

UZIYIMANA FABURIC Kuya 28-06-2020

BIRAKWIYEKO NKABASHIMIRA INGABOZURWANDA ZAFASHE IZONGABO ZUBURUNDI ZARIZAGABYE IBITO MUKARERE KANYARUGURU MURAKOZE ?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...