Abanyarwanda batatu baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Mozambique kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukwakira 2018, bagiye gushyingurwa muri iki gihugu nk’uko itsinda ry’Abanyarwanda baba muri iki gihugu ryabitangaje. Abaguye muri iyi mpanuka, bari basanzwe bakora umurimo w’ivugabutumwa muri iki gihugu.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukwakira 2018, ikaba yarahitanye Abanyarwanda batatu bari mu modoka yagonzwe n’ikamyo nini, uretse batatu bahasize ubuzima hakaba hari n’uwakomeretse bikomeye. Abaguye muri iyi mpanuka ni Mushinzimana Jean Baptiste, Bigirimana Felix na Mukamana Pelagie uzwi nka Madamu Rwemera.
Ikamyo yagonze imodoka bari barimo batatu bahita bahasiga ubuzima
Aba bose bakoze impanuka bavuye mu masengesho, bose bakaba basengeraga mu itorero ryitwa Igreja Pentecostal de Reviavemento em Mozambique (IPRM) riherereye mu gace kitwa Mashava muri Mozambique. Muri aka gace ka Machava ninaho habereye impanuka.
Nk’uko ikinyamakuru Ukwezi kibikesha abo mu muryango w’abaguye muri iyi mpanuka ndetse n’Abanyarwanda baba muri Mozambique, kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 nibwo hateganyijwe imihango yo gushyingura aba bose uko ari batatu, bakazashyingurwa muri iki gihugu baguyemo. Imihango yo kubasezeraho izabera mu rusengero rwa Mashava hanyuma bashyingurwe ahitwa i Michafutene.