AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Abagabo babiri bari kumwe na Kizito Mihigo dosiye yabo yashyikirijwe ubushinjacyaha

Abagabo babiri bari kumwe na Kizito Mihigo dosiye yabo yashyikirijwe ubushinjacyaha
20-02-2020 saa 16:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 9189 | Ibitekerezo 7

Urwego rw’ igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rwamaze gukora no gushyikiriza ubushinjacyaha dosiye y’ abagabo babiri bari kumwe na Kizito Mihigo ku ifoto yagiye ahagaragara nyuma y’uko hamenyekanye amakuru avuga ko Kizito Mihigo yafatiwe hafi y’umupaka w’ u Rwanda ashaka kwambuka ajya I Burundi.

Umuvugizi w’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB, Marie Michelle Umuhoza yatangarije UKWEZI ko bariya bagabo babiri umwe ari Nkunzimana Jean Bosco undi akaba Ngayabahiga Joel.

Ati “Bakorewe dosiye yagiye muri parike. Bakurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’icyaha cyo gutanga ruswa”.

Umuhoza avuga ko magingo aya urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha arirwo ruzi aho aba bagabo bafungiye kuko rwamaze gushyikirizwa dosiye yabo.

Tariki 14 Gashyantare 2020 nibwo RIB, yatangaje ko ku wa 13 Gashyantare ku gicamunsi, inzego z’Umutekano zarushyikirije umuhanzi Kizito Mihigo wafatiwe mu Karere ka Nyaruguru, ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi.

Tariki 17 Gashyantare 2020, ni ukuvuga nyuma n’iminsi ine Kizito Mihigo n’aba bagabo batawe muri yombi, Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko Kizito Mihigo yiyahuye arapfa.

RIB ivuga ko Kizito Mihigo yari akurikiranyweho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa.

Ntabwo biradushobokera kuvugana n’urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha ngo tumenye aho Nkunzimana Jean Bosco na Ngayabahiga Joel bafungiye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
MUNYAKURI Kuya 3-03-2020

Iyi nkuru ni ibihuha nta kuri kurimo. Niba ari ukuri, mureke gukomeza gukoresha ifoto yafashwe kera Kizito ari muri Picnic, mushyireho indi nkuru iriho ifoto y’ abo bagabo 2 bajyanywe mu bushinjacyaha, cyangwa munasabe berekwe itangazamakuru mu ruhame, abanyarwanda twumve icyo abo bagabo bavuga.

Tonto Kuya 27-02-2020

Nzabandeba numwana wumunyarda

Munderere pascal Kuya 21-02-2020

ndahamya.ntashidikanyako kizito mihigo atitiyahuye
kuko.siyabikora ahubwo retayukwanda ntikuricyirante abihishe inyuma yurupfungwe kuko birababajepe kubura umuntu nkakizito mihigo
kandi twagakwiriye gucukumbura tukamenye ababikoze bakabiryonzwa
murakoze
tere 0787504801

Munderere pascal Kuya 21-02-2020

ndahamya.ntashidikanyako kizito mihigo atitiyahuye
kuko.siyabikora ahubwo retayukwanda ntikuricyirante abihishe inyuma yurupfungwe kuko birababajepe kubura umuntu nkakizito mihigo
kandi twagakwiriye gucukumbura tukamenye ababikoze bakabiryonzwa
murakoze
tere 0787504801

Uwase Kuya 21-02-2020

Muzabeshya abanyarwanda kugeza ryari koko? Ibyo mukora byose Imana irabireba ikicecekera ariko umunsi umwe muzicuza ibyo muri gukorera abana bu Rwanda. Ikinyoma ntigihoraho iteka. RIP Kizito Mihigo kandi tuzahora tukwibuka. Namwe mwari kumwe nawe mwihanganire urwo rusyo babageretseho. Ababarenganya bamenyeko isi idasakaye.

nkotanyi Kuya 20-02-2020

wowe wiyise mulinzi, uravuga no babigupfunyikiye se ninde waguhatiye kubyumva??!! niba utemera ibyo ubwiwe nabari kuri terrain ubwo Shakira amakuru nko kuri bya biradiyo byanyu ko mwamenyereye gutungwa ni ibihuha se?!! nakubwira iki??! iyo inkuru itarimo byacitse ntimujya muyemera??!!

Mulinzi Kuya 20-02-2020

No kuri uyu munota muracyadupfunyikira amazi ngo Kizito yari agambiriye kujya mu mitwe y’iterabwoba?!!?
Uwabaroze ntakaraba.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...