AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

AMAFOTO : Abasirikare bakuru bo muri Nigeria baje kwigira ku byo RDF ikora

AMAFOTO : Abasirikare bakuru bo muri Nigeria baje kwigira ku byo RDF ikora
16-06-2021 saa 07:07' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1101 | Ibitekerezo

Itsinda ry’abasirikare bakuru 28 bo mu ishuri rikuru rya Gisirikare muri Nigeria (National Defence College of Nigeria) bari mu ruzinduko mu Rwanda aho baje kwigira ku byo ingabo z’u Rwanda zikora.

Iri tsinda riyobowe na Brig Gen Aniedi EDET ryatangiye uruzinduko ku wa 12 Kamena ruzageza ku ya 19 Kamena 2021, ryahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lieutenant General Mubarakh Muganga.

Nyuma yo guhura na Lieutenant General Mubarakh Muganga, iri tsinda ryagaragarijwe bimwe mu bikorwa by’ingabo z’u Rwanda.

Brig Gen Aniedi EDET uyoboye iri tsinda yashimiye ingabo z’u Rwanda kubera ubunararibonye iki gisirikare gifite mu bikorwa bizamura imibereho y’Abanyarwanda.

Yavuze ko muri uyu mwaka hari amatsinda umunani y’igisirikare cya Nigeria ari gusura ibice binyuranye by’Isi ariko “amatsinda arindwi yaje mu Rwanda kugira ngo yige by’umwihariko ku bijyanye n’ikoranabuhanga mu buvuzi.”

Yagarutse kandi ku mikoranire isanzwe iri hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi, avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda ari umufatanyabikorwa wihariye wa Nigeria dore ko ingabo z’ibihugu byombi zifitanye imikoranire mu bijyanye n’amasomo n’amahugurwa ahabwa abasirikare bakuru.

Aba basirkare bo muri Nigeria kandi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho bunamiye inzirakarengane zihashyinguye.

Muri uru ruzinduko rw’icyumweru, bazanasura ibigo binyuranye birimo Minisiteri y’Ubuzima, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), ikigo cy’Igihugu gishinzwe ikoranabuhanga (RISA), Zigama CSS ndetse n’ibitaro bya Gisirikare.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA