AMAKURU

UKWEZI
pax

Iduka ryibasiwe n’inkongi y’umuriro mu mujyi wa Kigali - Amafoto

Iduka ryibasiwe n’inkongi y’umuriro mu mujyi wa Kigali - Amafoto
13-04-2017 saa 09:03' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 16081 | Ibitekerezo

Mu masaha ya mugitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2017, iduka risanzwe ricururizwamo amapine n’ibindi bikoresho by’imodoka bijyana nayo, ryafashwe n’inkongi y’umuriro ariko Polisi ibasha kuzimya n’ubwo ibintu byinshi byari bimaze kwangirika.

Iri duka riherereye mu mujyi wa Kigali rwagati, hepfo y’inyubako zikikije gare itegerwamo imodoka zijya hirya no hino mu mujyi wa Kigali. Ni ku muhanda uva mu mujyi werekeza i Nyamirambo, hakaba hagati ya gereza ya Kigali izwi nka 1930 n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (Statistic).

ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko kugeza ubu abagenzacyaha ba Polisi barimo gukora iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi y’umuriro, kuko icyo Polisi yabanje kwihutira gukora ari ukuzimya kugirango hatangirika byinshi.

Inkongi z’umuriro mu mujyi wa Kigali no hirya no hino mu gihugu, zikunze kwibasira inyubako zitandukanye zirimo amaduka na za gereza, hagashyirwa mu majwi insinga z’amashanyarazi zishaje cyangwa ibindi bishingiye ku mpanuka z’amashanyarazi, gusa nta na rimwe bijya byemezwa ngo hagaragare impamvu nyayo itera izi nkongi zikomeje kuba nyinshi.

Aya mafoto yafatiwe ku ruhande rw’ikigo cy’ibarurishamibare

Polisi yahise itabara ibasha kuzimya ibintu byose bitarangirika


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA