AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Volleyball-Abagore : U Rwanda rushobora gusezererwa mu irushanwa Nyafurika rwahabwagamo amahirwe

Volleyball-Abagore : U Rwanda rushobora gusezererwa mu irushanwa Nyafurika rwahabwagamo amahirwe
17-09-2021 saa 08:05' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1476 | Ibitekerezo

U Rwanda rwarezwe gukinisha abanyamahanga bakiniye ikindi gihugu mu ikipe ya Volleyball y’abagore, mu gihe isuzuma ryasanga ibyo birego bifite ishingiro, rushobora gusezererwa mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika rwariho rukina ndetse rugafatirwa n’ibindi bihano.

Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko umukino wagombaga guhuza ikipe y’u Rwanda na Senegal usubitswe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2021 aho Komiseri w’umukino yatangaje ko uyu mukino usubitswe kubera ikibazo cya Tekiniki.

Nyuma y’isubikwa ry’uyu mukino ni bwo hamenyekanye amakuru ko u Rwanda rwarezwe mu ishyirahamwe nyafurika ry’Umukino w’amaboko wa Volleyball ko rwakinishije abanyamahanga.

Iki kirego cyatanzwe n’Ishyirahamwe rya Volleyball muri Nigeria ko u Rwanda ruri gukinisha abakinnyi bane batagombye kuba bakina iri rushanwa.

Iki kirego bigaragara ko cyanditswe tariki 15 Nzeri 2021 kinagaragaza amazina y’abo bakinnyi ari bo Aline Siwurira A., Apolinario Caroline, Mariana De Silva Bianca, ndetse na Moreira Gomes D.

Iyi baruwa y’ikirego igira ati “Tukaba twasabaga ko umukino wahuje Nigeria n’u Rwanda wateshwa agaciro ubundi amanota agahabwa Nigeria.”

Inzobere mu bijyanye n’imikino, zitangaza ko mu gihe ibirego by’u Rwanda byaba bifite ishingiro, Ikipe yarwo yahanishwa gusezererwa muri iri rushanwa ubundi imikino yose rwatsinze igateshwa agaciro ahubwo amanota agahabwa amakipe rwatsinze nanone kandi ngo igahanishwa igihe cy’imyaka ibiri ititabira amarushanwa mpuzamahanga.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA