AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Robertinho watoje Rayon Sports yahawe akazi muri Kenya

Robertinho watoje Rayon Sports yahawe akazi muri Kenya
10-10-2020 saa 16:14' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 942 | Ibitekerezo

Roberto Oliveira uzwi nka Robertinho ukomoka muri Brazil yagizwe umutoza mukuru w’ikipe ya Gormahia nyuma y’uko itangaje ko yatandukanye n’uwari umutoza wayo Steve Polack ukomoka mu Bwongereza.

Robertinho watoje Rayon Sports yo mu Rwanda, akigeza muri 1/4 muri CAF Confederations Cup mu 2018, yasesekaye muri Kenya mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2020, arasinya ahita atangazwa nk’umutoza mushya w’iyi kipe.

Umuyobozi w’iyi kipe, Ambrose Rachie, yagize ati : "Twishimiye gutangaza ko umutoza wacu mushya Roberto Oliveira yageze muri Kenya avuye muri Brazil. Afite ubunararibonye mu gutoza ku mugabane wa Afurika, byatumye amenya cyane umupira wa Afurika. Turatekereza ko azaba urufunguzo rwo kugera ku musaruro mwiza mu kibuga".

Ubwo yageraga muri Kenya, Robertinho yatangaje impamvu yahisemo Gormahia mu makipe menshi yo kuri uyu mugabane yamwifuje ngo ayatoze nyuma yo gutandukana na Rayon Sports.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA