AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

RBA igiye gutangiza Televiziyo ya mbere mu Rwanda yihariye y’imikino

RBA igiye gutangiza Televiziyo ya mbere mu Rwanda yihariye y’imikino
6-11-2021 saa 08:52' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1420 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA bwagiranye amasezerano n’ubwa sosiyete icuruza ibijyanye isazakamashusho ya StarTimes azatuma iki kigo cy’Itangazamakuru gitangiza shene nshya ya Television izaba yihariye ku mikino na Siporo.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’abayobozi ku mpande zombi kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Ugushyingo 2021.

Aya masezerano y’imyaka itatu ya RBA na StarTimes agamije gushyiraho shene nshya yitwa Magic Sports.

Iyi shene nshya izajya yibanda ku mikino na Siporo zitandukanye byo mu Rwanda, ndetse n’ibiganiro by’imyidagaduro na filime zitandukanye zirimo na wildflower y’ikinyarwanda.

Umuyobozi Mukuru wa StarTimes mu Rwanda, Wang Fan yavuze ko nubwo mu Rwanda bari basanganywe izindi shene zerekana imyidagaduro, Magic Sports yo izanafasha cyane kugaragaza no kuzamura impano z’Abanyarwanda muri Sports benshi batari bazi.

Magic Sports ije yiyongera ku zindi shene nshya 13, ziherutse kongerwa kuri dekoderi ya StarTimes.

Magic Sports izagaragara gusa kuri Decoderi ya StarTimes kuri shene ya 265 kuri antene ya DTT iyo benshi bakunze kwita antene y’udushami no kuri DTH (Dish/Igisahane) shene ya 251 izajya igaragara kuri bouquet ya Nova iri ku giciro gihendutse utasanga ahandi hose.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA