AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gukina CHAN ku myaka 21 ni amahirwe y’imbonekarimwe- Lague

Gukina CHAN ku myaka 21 ni amahirwe y’imbonekarimwe- Lague
11-02-2021 saa 10:20' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1479 | Ibitekerezo

Byiringiro Lague, rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, avuga ko kuba ari we mukinnyi muto mu Ikipe y’Igihugu yakinnye CHAN wagaragaye mu kibuga, ari amahirwe adasanzwe.

Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa APR FC dukesha iyi nkuru, yavuze ko yishimiye uko yitwaye mu mukino wa mbere yakinnye ubwo Amavubi yari muri CHAN 2020 yaberaga muri Cameroon.

Ni umukino wanatumye ikipe y’Igihugu Amavubi yinjira muri 1/4 kuko yatsinzemo Togo 3-2.

Byiringiro Lague wanitwaye neza muri uyu mukino, yavuze ko yawitwayemo uko yabyifuzaga.

Yagize ati “Ni ibintu byanshimishije cyane, nagerageje gutanga imbaraga zanjye zose uko nari nshoboye ndetse byangendekeye nk’uko nabyifuzaga kandi nanashimira cyane umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent wampaye ayo mahirwe.”

Byiringiro Lague ni we mukinnyi muto mu myaka wakinnye mu Ikipe y’Igihugu Amavubi. Avuga ko yishimiye gukina ririya rushanwa bwa mbere kandi akanaryitwaramo neza.

Ati “Gukina CHAN yanjye ya mbere ku myaka 21 ni amahirwe y’imbonekarimwe, ni irushanwa buri mukinnyi wese yakwifuza gukina, guhamagarwa mu bakinnyi 30 hari abarenga 500 bagize amakipe akina shampiyona, byarengaho ugahabwa amahirwe yo kubanza mu kibuga isi yose ikureba, ni ibintu nishimiye cyane.”

Agaruka kandi ku mukino wakurikiyeho wa Guinea yanabasezereye, nabwo yari yawukinnye ariko ntiyawurangiza kuko yaje kuvamo ubwo umunyezamu Kwizera Olivier yahabwaga ikarita itukura bikaba ngombwa ko hagira umukinnyi usohoka kugira ngo hinjiremo umunyezamu kuko umubare w’abasimbura wari warangiye.

Byiringiro Lague wasohotse bigaragara ko afite agahinda, yagize ati “Umukino wa Guinea warambabaje cyane bitewe n’uko nari niteguye kwitwara, narababaye cyane kuko sinitwaye neza, sinigeze nkora ku mipira myinshi ngo nyibyaze umusaruro nk’uko nabyifuzaga.”

Yakomeje agira ati “Mwarabibonye bansimbuza navuyemo ndakaye cyane, si ukubera ko bari bankuyemo, oya, nababajwe n’uko nabibonaga ko nsize ikipe yanjye mu bibazo kandi hari uko nari napanze kuyitabara ariko umugambi wanjye sinywugereho.”

Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi batatu ba APR FC bivugwa ko hari amakipe yababengutse kubera imikinire myiza bagaragaje muri ririya rushanwa ryegukanywe na Maroc.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA