AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gianni Infatino yafunguye icyicaro cya FIFA mu Rwanda ashimira Perezida Kagame

Gianni Infatino yafunguye icyicaro cya FIFA mu Rwanda ashimira Perezida Kagame
19-02-2021 saa 12:18' | By Editor | Yasomwe n'abantu 836 | Ibitekerezo

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infatino afatanyije n’abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu, bafunguye ku mugaragararo ikicaro cy’iri shyirahamwe mu Rwanda, aboneraho gushimira Perezida Paul Kagame wemeye ko iki kigo kiza mu Rwanda.

Gianni Infatino yafungiye iki cyiraro cya FIFA kikaba n’Ikigo cy’iterambere ry’umupira w’amaguru mu karere (RDO/FIFA Regional Development Offices) ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Dr Vincent Biruta ndetse na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju.

Aba bayobozi bahise banashyira umukono ku masezerano atangiza iki cyicaro cya FIFA kigamije guteza imbere w’amaguru mu karere.

Gianni Infatino yashimiye Perezida Paul Kagame “kuba yaremeye ko tuzana iki cyicaro hano mu Rwanda kuko ni igihugu cyiza kandi cy’isuku, ni ahantu heza rero wazamurira impano z’abana."

Yuga ko ntakabuza ko iki kigo kizagera ku ntego zacyo mu gihe haba habayeho gushyira hamwe.

Yagize ati “Nimushyira hamwe nzi ko akarere k’Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati umupira w’amaguru uzagera kure."

Guverinoma y’u Rwanda na yo yashimiye ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) kuba bwarahisemo ko kiriya kigo kizanwa mu Rwanda.

Minisitiri Dr Biruta yagize ati “Ni iby’agaciro kuba FIFA igiriye icyizere u Rwanda ikazana icyicaro cyayo hano mu Rwanda, bizadufasha gukomeza kuzamura impano yaba mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA