AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Emery Bayisenge yongeye gusinyira ikipe yo muri Bangladesh nyuma y’umwaka ayivuyemo

Emery Bayisenge yongeye gusinyira ikipe yo muri Bangladesh nyuma y’umwaka ayivuyemo
8-11-2021 saa 14:55' | By Editor | Yasomwe n'abantu 470 | Ibitekerezo

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Emery Bayisenge yasubiye mu ikipe ya Saif SC yo muri Bangladesh yari yavuyemo yerecyeza muri AS Kigali yari amaze umwaka umwe akinira.

Uyu myugariro ubu wa Saif SC yo muri Bangladesh, yari amaze umwaka ari umukinnyi wa AS Kigali yinjiyemo muri Nzeri 2020 akayifasha kwegukana umwanya wa kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda.

Abinyujije kuri Twitter ye, Emery Bayisenge yishimiye gusubira muri iyi kipe ya Saif SC, ati “Indi ntangiro n’ubundi buzima mu ikipe imwe kandi na nimero nahoranye. Ntewe ishema no kongera kuba umwe mu bakinnyi ba Saif SC.”

Emery Bayisenge ubwo yajyaga muri AS Kigali yari agifite amasezerano muri Saif SC ariko kuko shampiyona yo muri Bangladesh yari imaze guhagarikwa icyo gihe igomba gutangira muri Gicurasi 2021, yahisemo kumutiza AS Kigali.

Emery Bayisenge wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda ariko APR FC, mu gihe cy’umwaka yari amaze muri AS Kigali yanayifashije mu mikino CAF Confederations Cup nubwo ubu iyi kipe yamaze gusezererwa.

Yakinnye kandi mu makipe y’Abarabu atandukanye aho muri 2016 ubwo yavaga muri APR yahise yerecyeza muri KAC Kenitra muri Maroc na yo ntiyayitindamo kuko muri 2017 yahise yerecyeza muri JS Massira na yo yo muri Maroc mu cyiciro cya 2. Muri 2018 yasinyiye USM Alger muri Algeria amasezerano y’umwaka umwe.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA