AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amavubi yatsinzwe inshuro 2 mu minsi 3 arasesekara i Kigali saa sita…Arakirwa ate ?

Amavubi yatsinzwe inshuro 2 mu minsi 3 arasesekara i Kigali saa sita…Arakirwa ate ?
11-10-2021 saa 10:38' | By Editor | Yasomwe n'abantu 820 | Ibitekerezo

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse n’abandi babaherekeje, baragera i Kigali ku isaha ya saa sita aho akubutse muri Uganda nyuma yo gusubirwa n’ikipe ya kiriya gihugu ikabatsinda ikindi gitego cyatumye u Rwanda rutsindwa imikino ibiri rukanasezererwa mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko ikipe “Igera i Kigali saa sita z’amanywa kuri uyu wa mbere ivuye i Kampala aho yakiniye umukino wo kwishyura na Uganda Cranes mu rwego rwo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.”

Ubu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, FERWAFA yibukije ko “Amavubi yaraye atsinzwe na Uganda 1-0.”

Gutsindwa na Uganda imikino ibiri, byatumye ikipe y’u Rwanda idakomeza guhatanira itike yo kwerecyeza mu gikombe cy’Isi cyo muri Qatar muri 2022 gusa ikaba isigaje imikino ibiri igomba gukina idafite icyo isobanuye.

Ubwo u Rwanda rwatsindirwaga mu Rwanda ku wa Kane tariki 07 Ukwakira 2021, Abanyawanda baraye nabi kuko bari bizeye intsinzi ari na ho bamwe batangiriye gusaba impinduka mu ikipe y’Igihugu.

Bamwe mu Banyamakuru ba siporo mu Rwanda bavugaga ko impinduka zikwiye guhera ku guhagarika umutoza Mashami Vincent bavuga ko adakwiye gutoza ikipe y’Igihugu mu gihe we yavuze ko kuri we ntacyo yishinja.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA