AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abayobozi ba Rayon baravuga ko bagiye gupfundura agaseke k’amateka iyi kipe igiye kwandika

Abayobozi ba Rayon baravuga ko bagiye gupfundura agaseke k’amateka iyi kipe igiye kwandika
24-02-2021 saa 16:55' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1968 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi iri mu bibazo, buratangaza ko ku wa Gatanu w’iki cyumweru bazapfundura agaseke k’andi mateka iyi kipe igiye kwandika.

Byavuzwe na Kayisire Jacques Visi Perezida w’iyi kipe ararika abakunzi bayo ko ibintu bigiye kujya mu buryo.

Yagize ati “By’umwihariko hari n’ibyo tuzafungura ku wa Gatanu, reka ndarike abakunzi ba Rayon Sports bazadukurikire kuri Rayon Sports TV, hari agaseke gapfundikiye.

Uyu muyobozi wari kumwe na bagenzi be bagaragaza ko uko iyi kipe ihagaze mu mezi ane ashize bayiyobora, yavuze ko bagiye kwandika amateka adasanzwe muri iyi kipe.

Yagize ati “Turagira ngo tuzakore agahigo, mu myaka yose ikipe ibayeho tuzakora amateka kuri uwo munsi, ni amateka, nk’ikipe ya mbere yageze mu matsinda, turashaka gukora andi mateka, ako ni akandi gashya.”

Mu bakunze b’umupira w’amaguru mu Rwanda hamaze iminsi havugwa inkuru ko rutahizamu wa Rayon Sports, Sugira Erneste yaba agiye kujya gukina hanze y’u Rwanda.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko iyi nkuru ari ubwa mbere imugeze mu matwi kuko yaba ari APR FC yamubatije ndetse na nyiri ubwite ntakintu arabibabwiraho.

Ku kibazo cy’imodoka yagendagamo abakinnyi b’iyi kipe, yafatiriwe na Akagera Business Group kubera umwenda wa miliyoni 60 Frw ibafitiye, uyu muyobozi yavuze ko ubwo we na bagenzi be batorwaga basanze iyi bus yarafatiriwe ariko ko hari icyo bari kubikoraho.

Yagize ati “Mu minsi ishize twagiyeyo, twaraganiriye batwereka uko amasezerano yari ateye. Babaye baretse kuyiteza cyamunara. Turateganya kubwira abanyamuryango tukicara tukareba uko twakwishyura.”

Ikipe ya Rayon Sports yavuzwemo ibibazo byinshi bishingiye ku miyoborere yanatumye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rubyinjiramo, rusesa ubuyobozi bwari buyobowe na Munyakazi Sadate.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA