AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

AMAFOTO : AS Kigali yageze mu Rwanda

AMAFOTO : AS Kigali yageze mu Rwanda
16-02-2021 saa 10:30' | By Editor | Yasomwe n'abantu 933 | Ibitekerezo

Ikipe ya AS Kigali iherutse gutsindwa ibitego 4-1 na CS Sfaxien yo muri Tunisia mu mukino wabereye muri kiriya gihugu, yageze mu Rwanda ngo yitegure umukino wo kwishyura uzabera i Kigali.

Iyi kipe ya AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya CAF Confederation Cup, yahuye n’uruva gusenya kuri stade ya Taïeb Mhiri yo muri Tunisia ubwo yatsindwaga ibitego 4-1 n’iriya kipe ya CS Sfaxien.

Uyu mukino utarahiriye iyi kipe y’Abanyamujyi, wanabonetsemo ikarita itukura yahawe Hakizimana Muhadjiri usanzwe ari n’umwe mu bo igenderaho ku buryo atazakina umukino wo kwishyura.

Abakinnyi b’iyi kipe bakoze urugendo rurerure kugira ngo bagere muri Tunisia no kuvayo kuko babanza gusha muri Turkia, bageze i Kigali mu Rwanda kugira ngo bitegure umukino wo kwishyura.

Kugira ngo iyi kipe ishobore gukomeza muri iri rusangwa rya CAF Confederation Cup, birayisaba nibura gutsinda ibitego 3-0 cyangwa igatsinda ikinyuranyo cya bine mu gihe CS Sfaxien yaba ibonye igitego muri uyu mukino.

AMAFOTO :

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA